Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye guha akazi Albert Maniratunga yaherukaga kwirukana ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, OTRACO, amuziza kumubeshya.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaraye risohotse ku rubuga rw’ibiro by’Umukuru w’u Burundi, Maniratunga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi.
Tariki ya 29 Kamena 2021, Perezida Ndayishimiye yasuye aho OTRACO ikorera mu ntara ya Gitega mu rwego rwo kugenzura imikorere yayo.
Icyo gihe Perezida Ndayishimiye yagaragaye mu mashusho ari kumwe na Maniratunga, amubaza impamvu impushya z’ubuziranenge bw’ibinyabiziga zidatangirwa muri Gitega, Bururi na Ngozi kandi muri Gashyantare yari yamutegetse ko iki kibazo kiba cyakemutse mu mezi ane.
Muri aya mashusho, Perezida Ndayishimiye yabajije Maniratunga aho izi mpushya zitangirwa, amusubiza ko ari i Bujumbura gusa. Arongera amubaza ati: “Bivuze ko kugeza ubu umuturage wa Ruyigi, Cankuzo, Rutana,…amanuka Bujumbura?”
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Perezida-Ndayishimiye-yirukanye-nabi-umuyobozi-wamubeshye
Amaze kwikiriza, na none amubaza ati: “Urumva igitoro baba bakoresheje uko kingana, umwanya baba batakaje uko ungana, uwagenzura amafaranga bamaze gutakaza, yaba angana ate?”
Nyuma y’ibi bibazo byose byari byumvikanagamo uburakari, Perezida Ndayishimiye yategetse ko Maniratunga n’abandi bakozi batakongera gukandagiza ikirenge mu biro bya OTRACO. Yaniyemeje kucyubaka bundi bushya.


