Museveni, umufasha na Guverinoma bashimiye ikipe ya Uganda yatsinze Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, umufasha we, Janet Museveni, na Guverinoma bashimiye ikipe y’igihugu cyabo y’umupira w’amaguru yatsindiye iy’u Rwanda i Kigali kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021, mu majonjora y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Uyu mukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Kigali, i Nyamirambo, watangiye ikipe ya Uganda izwi nka Uganda Cranes itsinze Amavubi y’u Rwanda igitego kimwe ku busa (0-1) cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Umukino ubwo wari utangiye, ibyishimo byagaragaye ku maso y’abakinnyi n’ubwo bari mu modoka ibavana i Nyamirambo, ibasubiza kuri hoteli Park Inn mu Kiyovu, aho bacumbitse kuva bagera mu Rwanda kuri uyu wa 6 Ukwakira.

Guverinoma ya Uganda yatangarije kuri Twitter iti: “Baratsinzwe, turatsinze, amanota atatu ku ikipe ya Uganda. Murakoze cyane Uganda Cranes.”

Perezida Museveni ntiyatanzwe no kugaragaza ibyishimo yatewe n’iyi ntsinzi. Kuri uru rubuga na we yagize ati: “Ndashimira ikipe y’igihugu cyacu y’umupira w’amaguru, Uganda Cranes ku bw’iyi ntsinzi ikuye ku Mavubi y’u Rwanda. Iyi myitwarire izongere iganze mu mukino uzakurikira no mu yindi y’ijonjora isigaye.”

Janet Museveni na w yunze mu ijambo ry’umugabo we, agira ati: “Ndashimira Uganda Cranes, umutoza Milutin Sredojevi?, itsinda rye na FUFA (ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru) ku bw’itsinzi ku Rwanda uyu munsi.”

Yabashimiye ubwitange, abasaba kwizera Imana no kuguma ku ntego kugira ngo bazanatsinde umukino bazakiramo Amavubi tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Uganda muri iri tsinda, yagize amanota 5, u Rwanda rugumana rimwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *