Perezida Nyusi yemeje ko ikindi cyihebe gikuru cyiciwe muri Cabo Delgado

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Nyusi yemeje ko ingabo z’igihugu cye ku bufatanye n’iz’amahanga ziciye mu gace ka Mbau kari mu ntara ya Cabo Delgado ikindi cyihebe gikuru cy’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah cyitwa Muhamudu.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021 ubwo yari yasuye ishuri ryigishirizwamo abasirikare kabuhariwe rya Makandzene riri mu nkengero ry’umurwa mukuru, Maputo.

Perezida Nyusi mu nkuru dukesha Club of Mozambique yagize ati: “Ingabo zihuje zishe umwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba witwa Muhamudu.”

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Bernardo Rafael, avuga ko Muhamudu yaguye mu mutego w’aba basirikare ku wa 6 Ukwakira ubwo yari ageze mu gace ka Limala kari mu bilometero 6 uvuye ku biro bya Mbau, aricwa.

Agace ka Mbau ni kamwe mu twigaruriwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iyi ntara, ku bufatanye n’ingabo za Mozambique. Kahozemo ibirindiro bibiri bikomeye by’ibi byihebe; ibya Siri I na Siri II.

Leta ya Mozambique yemeza ko Muhamudu ari we wahaye ibyihebe amabwiriza yo kwica abantu 52 mu gace ka Muidumbe tariki ya 8 Mata 2021.

Yishwe nyuma y’undi witwa Sheikh Dr Njile North wiciwe mu gace ka Chitama muri Nangande tariki ya 25 Nzeri 2021 n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo ziri muri Cabo Delgado ziri mu butumwa bwitwa SAMIM. Uyu yari ashinzwe gutanga kwigisha abarwanyi bashya amasomo ya Isilam.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *