Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi, Agnès Bangiricenge yatangaje ko Umushinjacyaha Mukuru agiye gushyiraho itsinda ry’abakora iperereza ku barwanyi 19 b’umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara u Rwanda ruherutse gushyikiriza iki gihugu.
Bangiricenge yabitangarije mu kiganiro abavugizi b’inzego nkuru za Leta bagiranye n’itangazamakuru, cyabereye mu Ntara ya Karusi ku wa 8 Ukwakira 2021.
Tariki ya 30 Nyakanga 2021 ni bwo Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi uyoboye urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza yashyikirije u Burundi aba barwanyi.
Bari bamaze hafi umwaka mu Rwanda kuko ingabo zarwo zari zarabafatiye mu ishyamba rya Nyungwe tariki ya 29 Nzeri 2020, bivugwa ko bari bahunze ingabo z’u Burundi zabarasagaho mu ishyamba rya Kibira.
Bangiricenge yavuze ko iri tsinda ry’abashinjacyaha nirimara gukora iperereza, rizashyikiriza raporo Umushinjacyaha Mukuru, maze batangire kuburanishwa.


