Museveni yishimiye ko inama yagiriye Imisambi yatumye itsinda Amavubi
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yishimiye ko inama yagiriye ikipe y’igihugu cye y’umupira w’amaguru yatumye itsinda iy’u Rwanda izwi nk’Amavubi. Saa munani n’iminota 58 (habura iminota 2 ngo umukino utangire), Perezida Museveni yasabye abakinnyi ba Uganda kwisuganya neza, bakabyaza umusaruro imipira yo mu nguni (corner kicks). Muri ubu butumwa yanyujije kuri Twitter, […]
Bongeye kubona umuhungu wabo, bari bazi ko bamaze iminsi 4 bamushyinguye
Umuryango utuye mu Karere ka Luweero muri Uganda watunguwe no kongera kubona umusore wawo witwa Bernard Wajja Nsamba wizeraga ko umaze iminsi 4 umushyinguye. Observer dukesha iyi nkuru ivuga ko ku wa Kabiri w’iki cyumweru ari bwo uyu muryango wakiriye inkuru y’akababaro y’uko Nsamba yiciwe mu mirwano yabereye ku muhanda mu Karere ka Nakaseke ku […]
Kampala: Imisambi ya Uganda isubiriye Amavubi y’u Rwanda
Ikipe y’igihugu ya Uganda, isubiriye Amavubi y’u Rwanda, iyatsinda ikindi gitego kimwe ku busa (1-0) mu mukino wabereye kuri sitade Saint Mary iri i Kitende mu mujyi wa Kampala. Iki gitego cyatsinzwe na Fahad Bayo Aziz ku munota wa 22 w’umukino. Uyu ni na we watsinze igitego kimwe iyi kipe ya Uganda yatsindiye Amavubi i […]
U Burusiya: Impanuka y’indege yahitanye abasaga 10 abandi barakomereka
Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Burusiya yavuze ko indege yari itwaye itsinda ry’abasimbukira mu mitaka yakoze impanuka nyuma yo guhaguruka mu karere ka Tatarstan mu Burusiya mu gitondo cyo ku Cyumweru, ihitana abantu 16 abandi batandatu barakomereka. Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Burusiya yashyize ahagaragara aya makuru yavuze ko abantu 22 ari bo bari bari muri iyi […]
Taiwan ntizunamishwa n’igitutu cy’u Bushinwa – Perezida Tsai Ing-wen

Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen, avuga ko guverinoma ye itazunamishwa n’igitutu cy’u Bushinwa kandi ko izakomeza gukaza ubwirinzi bw’iki kirwa mu rwego rwo kurinda imibereho ya demokarasi yacyo. Ibi Perezida Tsai yabitangaje kuri iki Cyumweru nyuma y’umunsi umwe Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, asezeranyije kongera guhuza iki kirwa n’u Bushinwa mu mahoro. Iki kirwa cya […]
RDC: Byibuze abantu 6 bishwe imodoka 6 ziratwikwa mu gitero ku ruhererekane rwazo
Igitero cyagabwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Ukwakira 2021, ku ruhererekane rw’imodoka ku gice cy’umuhanda wa Komanda-Luna, i Mambelenga, muri Sheferi ya Walese Vonkutu, mu majyepfo ya Teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri, cyangije ibintu byinshi ndetse gihitana n’abantu. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile yo muri ako gace avuga ko muri iki […]
Louise Mushikiwabo ari muri Tunisia ahazabera inama ya OIF ishobora no kutaba

Tunisia igomba kwakira inama ya Francophonie mu kwezi gutaha, ariko mu gihe habura ukwezi kugirango ibyo birori bibe, no mu gihe iki gihugu kiri kunyura mu bihe by’ihungabana muri politiki, Perezida Kais Saied yakiriye kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Ukwakira, Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF wagiye kureba aho imyiteguro yo kwakira iyi […]
Imisambi ya Uganda irasaba Imana kuyifasha Amavubi y’u Rwanda
Ikipe ya Uganda y’umupira w’amaguru izwi nka Uganda Cranes (Imisambi) yasenze isengesho risaba Imana kuyifasha, igatsindira Amavubi y’u Rwanda mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’irushanwa ry’igikombere cy’Isi rya Qatar 2022, urabera i Kampala kuri uyu wa 10 Ukwakira 2021. Iri sengesho ni ryo ryasoje imyitozo ya nyuma y’iyi kipe yabereye kuri sitade Saint Mary […]
Ebola yongeye kugaragara mu burasirazuba bwa RDC
Minisitiri w’Ubuzima wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr Jean Jacques Mbugani yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bw’igihugu. Itangazo Dr Mbugani yashyize ahabona tariki ya 8 Ukwakira 2021 rivuga ko umuntu umwe ari we wagaragayeho iki cyorezo; akaba ari umuhungu wari […]
Museveni yagize Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe intumwa ye idasanzwe
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yagize uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, John Patrick Amama Mbabazi, Intumwa ye idasanzwe muri Sudani y’Epfo no muri Ethiopia. Amakuru yihariye avuga kuri izi nshingano nshya agera kuri Daily Monitor avuga ko Perezida Museveni mu kwezi gushize yahaye amabwiriza Umunyamabanga we mukuru wihariye, Dr Kenneth Omona, gufatanya n’Ibiro bya […]
U Burundi bugiye gushyiraho itsinda rikora iperereza ku nyeshyamba u Rwanda rwabushyikirije
Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi, Agnès Bangiricenge yatangaje ko Umushinjacyaha Mukuru agiye gushyiraho itsinda ry’abakora iperereza ku barwanyi 19 b’umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara u Rwanda ruherutse gushyikiriza iki gihugu. Bangiricenge yabitangarije mu kiganiro abavugizi b’inzego nkuru za Leta bagiranye n’itangazamakuru, cyabereye mu Ntara ya Karusi ku wa 8 Ukwakira 2021. Tariki […]
Rusizi: Yafatanwe ibiro 7 by’urumogi n’ibiro hafi 100 by’imyenda ya caguwa
Kuwa Gatanu ushize, itariki ya 8 Ukwakira Polisi yafashe uwitwa Nsengiyumva Eugene w’imyaka 33 abitse iwe mu rugo ibiro 7 by’urumogi n’ibiro 80 by’imyenda ya caguwa, Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kamubaji. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye […]
Abanyarwanda bagiye gushora imari y’agera kuri miliyari 200 Frw muri Congo
Ikigo cy’ishoramari Crystal Ventures cy’Abanyarwanda gishamikiye ku ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi, kigiye gushora imari mu cyanya cyahariwe inganda cya Maloukou muri Repubulika ya Congo (ya Brazaville). Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko abahagarariye iki kigo tariki ya 1 Ukwakira 2021 bagiye i Brazaville mu ruzinduko rwo gusura iki cyanya, hanarebwa uburyo iri shoramari ryashyirwa […]
U Rwanda rwaba rugiye kugura indege z’intambara zigera kuri 12 muri Turukiya
Biravugwa ko Leta y’u Rwanda yaba iteganya kugura indege z’intambara zitagira abapilote za Bayraktar TB2 byibuze 12 na Turukiya, rukazazifashisha mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Aya makuru yatangajwe n’igitangazamakuru Africa Intelligence gisanzwe gifite umwihariko wo gutara inkuru zerekeye igisirikare cyo muri Afurika. Kiyatangaje nyuma y’andi cyatangaje tariki […]