Bomboribombori iri muri Congo ishobora gucyura impunzi z’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda , Dr Azam Saber atangaza ko imvururu zishingiye kuri politiki ziri muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, zishobora gukubita akanyafu impunzi z’Abanyarwanda zimazeyo imyaka n’imyaka zikaba zatahuka i Rwanda.
Aganira n’itangazamakuru i Kigali, Dr Azam Saber yatangaje ko HCR yiteguye kuba yafasha mu bishoboka byose impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Congo kuva mu myaka ya za 1959 kugera 1998, ubwo zizaba zatahutse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akaba kandi avuga ko biteguye kwakira impunzi zisaga ibihumbi 30, zishobora kuzataha mu 2017, uku gutaha ngo bakaba babona gufitanye isano na bomboribombori iri muri Congo.
By’umwihariko kandi akaba yaribukije Abanyarwanda baba hanze nk’impunzi ko kuva tariki ya 31 Ukuboza 2018, Abanyarwanda bose baba mu mahanga bafite ibyangombwa by’impunzi bazabyamburwa, nk’uko bikubiye mu masezerano HCR yagiranye na Minisiteri y’u Rwanda ifite mu nshingano impunzi (MIDMAR).
Muri uyu mwaka wa 2016 uri ku musozo, impunzi z’Abanyarwanda zabaga muri RDC zisaga ibihumbi 12 zaratahutse, n’abandi ngo bakaba bitezwe ko bazakomeza kuza.
Nyuma yaho manda ya Perezida Kabila irangiriye ku wa 19 Ukuboza 2016, imyigaragambyo nibwo yatangiye mu mujyi i Kinshasa n’ahandi, abantu bagera kuri 31 bakaba bamaze kuhasiga ubuzima, hakaba hataboneka vuba amaherezo y’izi mvururu mu gihe Kabila we arangije manda akaba akomeje kuyobora inzibacyuho yashyizeho nyuma yo kwigiza imbere amatora kugera mu 2018.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *