Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, zahaye Perezida Félix Tshisekedi uyoboye Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) impano y’imodoka z’intambara 30 zizayifasha mu rugamba ikomeje rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Igikomangoma cy’umwami wa UAE gisanzwe ari umugaba w’ikirenga wungirije w’ingabo z’iki gihugu, Mohamed Ben Zayed Al-Nahyane ni cyo cyabitangaje nyuma y’ikiganiro cyari kimaze kugirana na Perezida Tshisekedi kuri uyu wa 10 Ukwakira 2021.
Byemejwe kandi n’ibiro bya Perezida wa RDC, byatangarije ku rubuga rwa Twitter biti: “UAE yiyemeje gufasha RDC mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu burasirazuba. Yaduhaye imodoka z’intambara 30.”
Ibi biro byakomeje bivuga ko UAE kandi ishaka kwifatanya na RDC mu guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo, mu ngufu, ubuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Yageneye abashoramari miliyari 1 y’amadolari ya Amerika yo gutangiza iki gikorwa.


