Kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ukwakira, Minisiteri y’ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umugabo n’umugore b’Abanyamerika batawe muri yombi muri Leta ya Virginia y’Uburengerazuba bazira kugurisha amakuru y’ibanga ku bwato bw’intambara ku gihugu cy’amahanga.
Ku wa Gatandatu, Jonathan Toebbe w’imyaka 42 wakoraga nka injeniyeri mu bijyanye n’ingufu za kirimbuzi mu ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi, hamwe n’umugore we, Diana w’imyaka 45, batawe muri yombi n’abakozi b’Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha, FBI, bashinjwa kurenga ku itegeko ry’ingufu za kirimbuzi mu kirego cy’inshinjabyaha.
Mu gihe kingana n’umwaka umwe, uyu mugore n’umugabo”bagurishije amakuru azwi nk’amakuru abujijwe yerekeranye n’imiterere y’amato y’intambara akoreshwa n’ingufu za kirimbuzi ku muntu bizeraga ko akorera igihugu cy’amahanga kandi ari umukozi wa FBI ukora rwihishwa (Undercover agent).
Amato nk’aya agendera munsi y’amazi yo muri Amerika akoreshwa n’ingufu za kirimbuzi aherutse guteza ikibazo gikomeye cya diplomasi hagati y’u Bufaransa na Amerika mu kwezi gushize, ubwo Australia yivanaga mu masezerano yo kugura aya mato mu Bufaransa.
Toebbe, wakoreraga i Annapolis, muri Leta ya Maryland kandi akaba yari afite amakuru abujijwe ku bwato bw’intambara bukoreshwa n’ingufu za nukereyeri binyuze mu mirimo ye, yafatanyije n’umugore we gutanga amakuru ku mato agendera munsi y’amazi akoreshwa n’ingufu za kirimbuzi ku 100.000 by’amadolari y’Abanyamerika, nk’uko iki kirego kibivuga.
Igihe Toebbe yagerageje bwa mbere kuvugana na guverinoma y’amahanga, itigeze igaragazwa muri iki kirego nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga, yanditse agira ati: “Ndasaba imbabazi kuba narasemuye nabi ururimi rwanyu. Ohereza iyi baruwa mu kigo cy’ubutasi cya gisirikare cyanyu”.
Yakomeje agira ati “Nizera ko aya makuru azagira agaciro gakomeye ku gihugu cyanyu. Ntabwo ari amahimbano.”
Ikirego kivuga ko Toebbe muri Mata 2020 yoherereje guverinoma y’amahanga impapuro zirimo “urugero (sample) rw’amakuru abujijwe ndetse n’amabwiriza yo kugirana umubano w’ibanga”.
Nk’uko iki kirego kibivuga, FBI yafashe izi mpapuro, maze umukozi wayo w’ibanga yiyerekana nk’uhagarariye guverinoma y’amahanga kugira ngo agirane ibiganiro n’abaregwa.
Uyu mukozi wa FBI yoherereje Jonathan Toebbe, wakoreshaga izina ry’irihimbano rya “Alice,” ubutumwa bwa email amuha impano mu rwego rwo gushimira amakuru yamuhaye. Toebbe yasubije mu bwirinzi, asaba ko amakuru yajya ashyirwa ahantu h’ibanga nawe akishyurwa mu mafaranga y’ikoranabuhanga azwi nka cryptocurrency.
Umugabo n’umugore we mu mezi yakurikiyeho bohereje memory card nyinshi ziriho amakuru kuri uyu mukozi w’ibanga wa FBI. Memory card ya mbere bashyize aho hantu h’ibanga yari ipfunyitse mu ishashi yacengejwe hagati y’ibice bibiri by’umugati.
Izindi memory card zari ihishe mu gapaki ka shikerete (chewing gum) no mu ipaki ya band bashyira ku muntu wagize imvune.
Aba bantu bafashwe kuwa Gatandatu bamaze gusiga ha hantu h’ibanga indi memory card, bakaba bagomba gushyikirizwa urukiko rwo muri Virginia y’Uburengerazuba kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Ukwakira 2021.

8 Responses
Uko FBI yafashe Abanyamerika bari bazi ko bagurisha amabanga ku gihugu cy’amahanga
Muzemuduha amakuru yohanze yimbibe zurwanda