Perezida wa Algeria yasabye u Bufaransa kubaha igihugu cye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune yasabye u Bufaransa kubanza guha igihugu cye icyubahiro cyose kugira ngo Ambasaderi wabo asubizwe i Paris.

Iri ni ijambo rya mbere uyu Mukuru w’Igihugu atangaje ku Bufaransa nyuma y’aho iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi gifatiye icyemezo cyo kugabanya visa cyahaga Abanya-Algeria, Perezida wacyo.

Ni nyuma kandi y’aho Perezida w’u Bufaransa atangarije ko Algeria iyobowe na politiki y’igisirikare cyagoretse amateka y’ubulokoni. Yabitangarije mu nama yagiranye n’abakomoka ku banya-Algeria bamenyekanye nk’aba Harkis bafashije igihugu cye guhangana n’abarwanyije ubukoloni.

Iki cyemezo n’amagambo ya Perezida Macron byatumye Guverinoma ya Nigeria ihamagara Ambasaderi wayo, ava i Paris. Yanahamagaje Ambasaderi w’u Bufaransa i Algiers kugira ngo imushyikirize ubutumwa bubyamagana.

Iyi guverinoma kandi yanafashe icyemezo cyo gukumira mu kirere cy’igihugu indege z’ingabo z’u Bufaransa ziri muri Opération Barkhane yo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu karere ka Sahel.

Perezida Tebboune kuri uyu wa 10 Ukwakira 2021, nk’uko tubikesha France 24 yatangaje ati: “[Isubizwa rya Ambasaderi wa Algeria mu Bufaransa] rizashingira ku cyubahiro cyose Leta ya Algeria izahabwa.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *