Akaniwabo Jacqueline, umugore urwariye ku kigo nderabuzima cya Kabuye giherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, atangaza ko yagiye kwishinganisha kuri polisi agezeyo yambikwa amapingu ndetse anakubitwa n’umuyobozi wa polisi.
Uyu mugore kandi avuga ko mbere yo gukubitwa na komando wa polisi yabanje gukorerwa itotezwa na Niyonsenga Albert, azira kugira icyo atangariza itangazamakuru ku bikorwa by’urugomo bikorwa nawe.
Yagize ati: “Ndazira amakuru nabwiye TV1, ndavuga mu nshamake, Umugabo witwa Niyonsenga Albert yamaze abantu abakubita yitwaza ko afite amafaranga(…).
Akomeza avuga uburyo yageze kuri sitasiyo ya Jabana agiye kwishinganisha kubera gutotezwa na Niyonsenga, atungurwa n’ukuntu nawe yamusanze kuri polisi binamuviramo guhungabana ari nayo ntandaro yo gukubitwa na komando.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Nateye intambwe nk’ebyiri niruka, komando ahita amfata anjyana mu kasho, nakubiswe inshyi ebyiri ndi mu mapingu, nikubita hasi, aka gatwe k’inyuma nagakubise hasi, ankubita umugeri ahangaha, yankubise umugeri mu ivi.
Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko bibabaje kuba yarakubiswe na polisi yari yirukiye ayisaba kurenganurwa, uyu yagize ati: “iki kintu cyaratubabaje cyane, ufashe umuntu umwambitse amapingu, ushyize mu kasho urafunze, afite trauma,…ibi bintu byaratubabaje cyane”.
Undi ati: “bigaragara ko harimo amafaranga, turasaba ubuyobozi bwo hejuru kuza bukareba komando, kuko abaturage bamwe bararengana, kuko n’ubundi komando afite abamukuriye”.
Aba baturage basabye ko amazina yabo adatangazwa ku bw’umutekano wabo, undi nawe ati: “birababaje kumva umuntu wahungabanye, agakubitwa na polisi ariyo ishinzwe umutekano, igiteganywa turajya dutinya kwegera inzego z’umutekano”.
Mukamuhanda Seraphine, umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Kabuye nawe avuga ko Akaniwabo yakubiswe koko, ati: “yari afite ahantu hasa n’ahabyimbye ku ivi, asa n’ubyimbye mu maso, mu maboko naho asa n’ubyimbye, icyo twakoze nk’abaganga twaramuvuye, tumuha imiti yabugenewe”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uzayisenga Jean Bosco, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana, by’umwihiko akavuga ko ibya komando wa polisi ushinjwa kuba yarakubise uyu mugore, ko cyo inzego za polisi arizo ziba zigishinzwe.
Ku murongo wa telefone, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu, aganira na City radio dukesha iyi nkuru, yatangaje ko iki kibazo aribwo bakimenye ariko bakaba bagiye kugikurikirana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


