Mu gihugu cya Chili ku mugabane w’Amerika haravugwa inkuru z’Umuminisitiri w’ubukungu wahawe impano ya Noheli y’igishushanyo cy’umugore wambaye ubusa, iyi mpano ikaba yamesize icyasha aho aciye hose nyum yo kuyakira.
Uyu muminisitiri witwa Luis Felipe aratangaza ko kugeza ubu mu gihugu hose bamaze kumenyekana amakuru ko yahawe icyo gipupe cy’ikizungu cy’umugore wambaye ubusa buriburi ariko akaba yaracyakiriye kuko nta wanga impano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi mpano iteye isoni yahawe umuyobozi ukomeye nka Luis yayihawe n’umugore Michelle Bachelet, umuyobozi w’uruganda Asexma rukora rukanohereza hanze ibikinisho by’abana ariko hakaba nta mpamvu ifatika yatanzwe yaba yatumye ahitamo kugenera uyu mugabo w’umugore n’abana impano nk’iyi umuntu yakwita ko iteye isoni.
Iyi mpano yatanzwe mu ruhame mu rwego rwo gutungura uyu muminisitiri ibyo bamwe bita (Surprises) yateje ikibazo kuko na nyuma yo kuyakira habayeho guterana amagambo hagati y’uwayitanze n’uwayihamwe.
Uyu mugabo atangaza ko asigaye agira isoni zo guca ahantu hari abagore kuko basigara bamuganiraho ndetse nawe akumva afite isoni zo kurebana n’umuntu w’igitsina gore mu maso.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ku ruhande rw’uyu mugore watanze iyi mpano, yaje kwandikira uyu mugabo amagambo amusaba kujya yubaha igitsinagore ago ari hose mu gihe kingana na manda 2 asigaje ku buyobozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


