umuhuzabikorwa_w_uru_rugo_adele_bamuzinire_asaba_ko_n_abandi_bageze_mu_zabukuru_badafite_epfo_na_ruguru_bakwiye_kugira_uburyo_bitabwaho_kuko_baba_bafite_ibibazo_biremereye_cyane.jpg

Nubwo twabuze abacu n’ibyacu turiho kubera Perezida Kagame_Intwaza za Rusizi

Sangiza iyi nkuru

Abakecuru n’abasaza bagizwe inshike na Jenoside yakorewe abatutsi bazwi ku izina ry’intwaza baba mu kigo Impinganzima mu mujyi wa Rusizi, baravuga ko nubwo biciwe imiryango yose bakamaririza muri Jenoside yakorewe abatutsi, bakabura imitungo yabo yose bagasigarira aho nyuma bakabaho mu bwigunge bukabije, benshi muri bo bagakurizamo ihungabana rikaze n’ubu bagihanganye na ryo, barashimira cyane perezika Kagame na madamu we Jeannette Kagame babagaruriye icyizere cyo kubaho bakabahuriza mu bigo by’Impinganzima aho babasha kwitabwaho mu buryo bwose.

Ubwo muri iki kigo kuri uyu wa 10 Ukwakira,izi ntwaza zizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe,ugahuzwa no kwita ku bageze mu za bukuru wagombaga kuba ku wa 8 Ukwakira zitizihije kubera ko zari mu gikorwa cyo guherekeza imwe muri zo ikomoka muri aka karere ka Rusizi yitabye Imana igaherekezwa kuri iyo tariki, kwizihiza iyi minsi yombi ubuyobozi bwazo bukavuga ko byahuriranye n’igikorwa cyazitunguye cyo gukurirwa ubwatsi n’umuturage w’aka karere wazibaye hafi cyane muri ibi bihe bya COVID-19 witwa Rutagarama Eugène zahisemo kugabira inka mu dufaranga duke zigenerwa na Leta,na byo zikavuga ko byazishimishije cyane, zabwiye Bwiza.com imibereho yazo Jenoside yakorewe abatutsi ikirangira ,aho Leta yazikuye n’uko ziyumva ubu.

Izi ntwaza 39 ziri kuva ku myaka 67 kugera ku 103, zivuga ko Jenoside yakorewe abatutsi igihagarikwa n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, zisanze abagombaga kuzitaho barimo abana n’indi miryango yazo nta n’umwe usigaye bose barashize, nta hepfo nta ruguru ziba mu buzima busharira cyane,ariko uko iminsi yagiye ishira,ku buvugizi bwa AVEGA,FARG na Unity club intwararumuri zishakirwa uburyo bwo kwitabwaho by’umwihariko, zikavuga ko ubu amasaziro yazo ari meza cyane kubera Leta nziza izitayeho muri byose.

Bavugamenshi Verdiana w’imyaka 67,waturutse mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu, avuga ko Jenoside yamutwaye umugabo,abana be bose uko ari 5 n’abandi bo mu muryango we agasigara iheruheru akanamugazwa n’interahamwe zamuhekuye,agasigara mu bwigunge bukomeye aho n’izu yari yubakiwe yayibanagamo wenyine ibibazo bikamurenga, akaza kongera kwiyumva nk’uw’agaciro agejejwe muri iyi mpinganzima.

Ati: “Jenoside yansigiye ibikomere byinshi ku mutima kubera abanjye n’ibyanjye byose nayitakarijemo, nagira ngo niyungayunge nkabura imbaraga, n’inzu nubakiwe nyuma nkayibanamo jyenyine ntabona n’uwo ntuma ku isoko ntacyiyumva nk’umuntu muzima,ariko jye n’abo twari duhuje ibibazo Umubyeyi wacu Paul Kagame udukunda cyane aradufata atuzana hano,aturinda kwicwa n’ubwigunge n’ibibazo byo mu mutwe bikomeye twakurizagamo nubwo bigihari ariko turitabwaho ku gihe n’abajyanama mu by’ihungabana, turahabwa ibyo dukeneye byose, mbese turi amahoro.’’

Yunzemo ati: “Perezida Kagame yatugiriye neza mu buryo buturenga kuvuga,ni umubyeyi pe. Nubwo Leta mbi twakuriyemo yaducuje byose,ikatwicira abana bagombaga kuzadusindagiza mu zabukuru ntidusigire na kamwe, ariko imibereho dufite hano yadusubije intege mu bugingo, turatekanye, tugaburirwa neza cyane, turambikwa, uwasigaranye ihungabana kuko ntiryabura abona n’umwanya wo kugira umuganiriza byaba ngombwa akanavuzwa, nubwo na COVID yatubereye mbi cyane kuko gusura no gusurwa n’abo hanze y’ikigo byahagaze abagombaga kuza kureba uko tumerewe bakaba batatugeraho,ariko na byo bizongera bikunde turabyizeye. Turanishimira ko dufite n’abarimu batwigisha ku buryo n’abatari bazi gusoma no kwandika batangiye kubimenya, n’ugize ikibazo gikemurwa byihuse, byose mubidushimire umubyeyi wacu Kagame na madamu we.’’

Umuhuzabikorwa w’iki kigo Bamuzinire Adèle avuga ko Impinganzima yabayeho nyuma y’ubuvugizi bwakozwa na AVEGA, FARG na Unity club intwararumuri ku kibazo gikomeye cyane bari bafite cy’uko nyuma y’ibyari byarababayeho byabasize mu buzima bubi cyane n’abageragezaga kwirwanaho ngo babeho imbaraga zimaze gukendera,nta wo kubitaho, ariko bari baragerageje gutwaza ari yo mpamvu y’iryo zina ry’Intwaza biswe na madamu Jeannette Kagame.

Nyuma yo gusuzuma imibereho mibi cyane bari babayemo bahurizwa hamwe ngo bashobore kwitwabwaho by’umwihariko kandi gufashiriza buri wese ukwe,iwe bitari kugenda nk’uko byifuzwaga, bahurizwa hamwe mu Mpinga nzima bakurwa mu bwigunge gutyo.

Ati: “Ubu babayeho neza cyane,barakeye,baratwaje, bahanganye n’ibibazo by’ubuzima nk’abandi banyarwanda bose,ugize ikibazo gikemurwa byihuse, urwaye akavuzwa,buri cyose bakeneye kibageraho mu buryo bworoshye,nubwo bahuye n’agahinda gakabije ntikabaherana wabonye ko babyina,bagakina bakagarura morali.
Ibibazo byo mu mutwe ku bageze mu myaka nk’iriya kandi baciye muri ziriya nzira byo biba ari byinshi kandi hari uwo bigeraho kubera kumurenga ukabona abaye nk’uwigunze ariko kubera ko dufite abajyanama b’ihungabana bababa hafi, barabaganiriza bakababwira kutigunga ugize ikibazo akakibwira abandi, mu kuganira hakagira ikigabanuka,ariko iyo hagize ugaragaza uburwayi bwo mu mutwe yitabwaho byihariye kandi biragenda neza.’’

Avuga ko ingaruka za COVID -19 na bo zabagezeho nk’abandi banyarwanda nubwo bo ku bw’amahirwe ntawe barwaje, bakishimira ko ubu bose bakingiwe, ariko nk’uwanyarukaga akagira inshuti asura hanze cyangwa na yo ikamusura ntibikunda ariko byo barabyakiriye bazi ko iki cyorezo nigishira bizasubira uko byari mbere, akaboneraho gushimira Leta yakoze ibi byose akanasaba ko n’abandi bageze mu zabukuru bose batari n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite ibibazo nk’iby’aba bagira uburyo bitabwaho kuko biraruhura cyane, uwari warigunze akazava mu isi yishimye ko yitaweho.

Ati: “Iki gikorwa Nyakubahwa Perezida Kagame yakoreye aba babyeyi Imana izakimuhembere turamushimira cyane kandi tubivuga tubikuye ku mutima kuko tuzi aho bari mbere n’aho bari ubu,yabakuye habi cyane. Nasaba n’abandi kugera ikirenge mu cye, abatagira ababitaho bose bari mu kigero nk’iki, bafite ihungabana n’ibindi bibazo byo mu mutwe kubera kubura n’uwo baganyira ahubwo usanga babaha urw’amenyo ngo ni abasazi,bakitabwaho,bakavurwa kuko gukira biba bishoboka,cyane ko hari n’abageze mu za bukuru batitabwaho n’abagombye kubitaho kandi babafite.’’

Ushinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Gihundwe Mucyo Aline, nyuma yo kubaha ikiganiro ku buzima bwo mu mutwe bigendanye n’uko benshi bagira ikibazo cy’ihungabana rikabije batewe n’ibyababayeho, yababwiye ko ku myaka yose umuntu aba afite ashobora kugira ikibazo cyo mu mutwe kandi bigira n’ibimenyetso,uko bigenda bigaragazwa hakaba n’abasangwa bafite uburwayi bwo mu mutwe batari babizi, agasaba n’undi wese uzi ufite uburwayi bwo mu mutwe udakurikiranwa kudahisha amakuru nk’ayo kuko kuyagaragaza hakiri kare bituma ufite ikibazo nk’icyo yitabwaho akanakira nk’uko bamwe mu bo muri iyi mpinganzima babitanzemo ubuhamya.

Abari muri iyi mpinganzima ya Rusizi bahagejejwe bwa mbere ku wa 21 Kamena 2019 ari 44, umwe aza kuhakurwa ajyanwa mu ya Huye, 3 bitaba Imana umwaka ushize,undi yitaba Imana muri uku kwezi yashyinguwe tariki 8, hasigaye 39 nk’uko bivugwa n’umuhuzabikorwa w’iki kigo Adèle Bamuzinire. Ni abo mu turere 5 muri 7 tugize iyi ntara kuko uturere twa Nyabihu na Ngororero nta we tuhafite, akavuga ko hari n’abo muri utu turere bujuje ibisabwa ngo bakirwe babazana kuko hakiri imyanya igera muri 13.

Umukuru w’umudugudu wa Ntwali iyi mpinganzima yubatsemo Niyibizi François avuga ko Leta itazahwema kwita ku buzima bw’aba babyeyi, ko batari bonyine igishoboka cyose ngo basaze neza kitazabura kubakorerwa.

umuhuzabikorwa_w_uru_rugo_adele_bamuzinire_asaba_ko_n_abandi_bageze_mu_zabukuru_badafite_epfo_na_ruguru_bakwiye_kugira_uburyo_bitabwaho_kuko_baba_bafite_ibibazo_biremereye_cyane.jpg
bavugamenshi_verdiana_umwe_muri_izi_ntwaza_avuga_ko_yazanywe_muri_uru_rugo_asa_n_uwumva_atagishaka_ubuzima_akishimira_ko_byahindutse.jpg
rutagarama_eugene_intwaza_zivuga_ko_na_we_yazitayeho_cyane_kugeza_zimugabiye_inka_yazisabye_kutihererana_ibibazo_igihe_zibifite_kuko_zitaweho_mu_buryo_bwose_bushoboka.jpg
mucyo_aline_ushinzwe_ubuzima_bwo_mu_mutwe_mu_bitaro_bya_gihundwe_avuga_ko_ikibazo_cy_indwara_zo_mu_mutwe_gihari_ukigize_akaba_akwiriye_guhita_yitabwaho_kuko_zivurwa_zigakira._1_.jpg
mu_kadiho_n_abayobozi_batandukanye_izi_ntwaza_zivuga_ko_zishimiye_uko_zifashwe_muri_iki_kigo_cy_impinganzima_cya_rusizi.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nubwo twabuze abacu n’ibyacu turiho kubera Perezida Kagame_Intwaza za Rusizi
    Reta ntacyo Iba itakoze pe cyane perezida wacu uturangaje imbere gusa nanjye namwisabira ikintu kimwe gusa ampaye aho kuba naba mbonye ubuzima bwa kabiri nkuko yaakijije abampigaga abashobora kumubona mutumikire murakoze cyane 0785780875

  2. Nubwo twabuze abacu n’ibyacu turiho kubera Perezida Kagame_Intwaza za Rusizi
    Reta ntacyo Iba itakoze pe cyane perezida wacu uturangaje imbere gusa nanjye namwisabira ikintu kimwe gusa ampaye aho kuba naba mbonye ubuzima bwa kabiri nkuko yaakijije abampigaga abashobora kumubona mutumikire murakoze cyane 0785780875

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *