Ibihugu byohereza ingabo guhangana na Al Shabaab muri Somalia bigiye kongerwa

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ufite ubutumwa bw’amahoro muri Somalia bwitwa AMISOM ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye (UN) urateganya kongera umubare w’ibihugu byohereza ingabo muri iki gihugu mu rwego rwo kongera imbaraga zo guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa Al Shabaab. Uyu muryango wabitangaje mu gihe biteganyijwe ko ubu butumwa buzarangira tariki ya 31 Ukuboza 2021. […]

Les forces rwandaises sauvent des civils captifs Ă  Cabo Delgado

AprĂšs avoir repoussĂ© les extrĂ©mistes armĂ©s liĂ©s Ă  l’État islamique d’Irak et du Levant (EIIL) Ă  Cabo Delgado, la province la plus septentrionale du Mozambique, les forces rwandaises et mozambicaines continuent de ratisser les opĂ©rations et de libĂ©rer davantage de civils captifs des restes de l’armĂ©e insurgĂ©s en fuite. L’avancĂ©e rapide des forces conjointes au […]

Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere, Etoile de l’Est izamuka nyuma y’imyaka 24

Ikipe ya Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gusezerera Heroes ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Nsengayire Shadad na Dusange Bertin byiyongereye ku cyo Bertin yari yaratsinze mu mukino ubanza, byari bihagije ngo Gicumbi igaruke mu cyiciro cya mbere yari imaze umwaka […]

IMF ntiyatakarije icyizere Georgieva ushinjwa kuzambya raporo ya ‘Doing business’

Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yemeje ko ifitiye icyizere gihagije umuyobozi wacyo Kristalina Georgieva, ushinjwa ko yagize uruhare mu guhindura amanota yasohokaga muri raporo igaragaza uko ibihugu birushanwa mu korohereza ubucuruzi, yamenyekanye nka ‘Doing Business Report’. Ni amakosa Georgieva ashinjwa ko yagizemo uruhare ubwo yari Umuyobozi nshingwabikorwa wa Banki y’Isi. Mu kwezi gushize nibwo […]

Nyarugenge: Ubushinjacyaha bwavuze ibyo burega 3 baregwa muri dosiye ya Kizito Mihigo

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa kabiri haburanishijwe urubanza ruregwamo abantu batatu bari muri dosiye y’umuhanzi nyakwigendera Kizito Mihigo bashinjwa icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka umupaka banyuze ahantu hatemewe n’amategeko ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso cyo gutanga ruswa. Ubushinjacyaha bwagaragaje imiterere y’ikirego burega abagabo batatu icyaha cyo gushaka gutorokesha umuhanzi Kizito Mihigo, […]

Imitwe 10 ifatwa nk’iyiterabwoba itinyitse kurusha iyindi

al_qaeda.jpg

Urutonde rw’imitwe bamwe bafata nk’iyiterabwoba yateje akaduruvayo ku Isi yose ukurikije aho ibihugu yakoreyemo biri, idini ry’abantu bibasiwe, ubwoko bwabo n’ibindi. Dore imitwe 10 iteye ubwoba kurusha iyindi nk’uko tubikesha urubuga rwa toptens Al-Qaeda Al-Qaeda ni umutwe w’iterabwoba w’abahezanguni b’Abayisilamu b’Abasuni. washinzwe mu 1988 na Osama bin Laden, Abdullah Azzam, n’abandi bakorerabushake benshi b’Abarabu nka […]

Nubwo twabuze abacu n’ibyacu turiho kubera Perezida Kagame_Intwaza za Rusizi

umuhuzabikorwa_w_uru_rugo_adele_bamuzinire_asaba_ko_n_abandi_bageze_mu_zabukuru_badafite_epfo_na_ruguru_bakwiye_kugira_uburyo_bitabwaho_kuko_baba_bafite_ibibazo_biremereye_cyane.jpg

Abakecuru n’abasaza bagizwe inshike na Jenoside yakorewe abatutsi bazwi ku izina ry’intwaza baba mu kigo Impinganzima mu mujyi wa Rusizi, baravuga ko nubwo biciwe imiryango yose bakamaririza muri Jenoside yakorewe abatutsi, bakabura imitungo yabo yose bagasigarira aho nyuma bakabaho mu bwigunge bukabije, benshi muri bo bagakurizamo ihungabana rikaze n’ubu bagihanganye na ryo, barashimira cyane perezika […]

Kibeho: Mu myaka 7 ibiciro by’ibibanza byikubye inshuro zigera ku 8

img-20211012-wa0039.jpg

I Kibeho ku Butaka Butagatifu mu karere ka Nyaruguru, kuva mu 2014 kugeza uyu munsi, ibiciro by’imitungo itimukanwa cyane cyane ibibanza byarazamutse ku buryo byikubye inshuro zigera ku munani (8). Ibi biri mu bituma inyubako nshya zitiyongera uko bikwiye kuko ibibanza ari byo byabaye “Business”, aho kugira ngo ba nyirabyo babyubake ahubwo bahitamo kubicuruza kuko […]

Ingabo RDF ifite muri Mozambique zirakabakaba 2,000

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko ingabo n’abapolisi u Rwanda rufite muri Mozambique bagera ku bihumbi bibiri, mu gihe byari bizwi ko hari yo ababarirwa mu 1,000. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku busabe bw’iya Mozambique, yagombaga kohereza muri iki gihugu abasirikare n’abapolisi 1,000 bo kugifasha guhangana n’ibyihebe […]

Perezida Kagame yasubije abibajije niba RDF itaragiye hutihuti muri Mozambique

51580052128_2574-c5d02.jpg

Perezida Paul Kagame yavuze ko muri Mozambique ku ikubitiro u Rwanda rwoherejeyo Ingabo n’Abapolisi 1000 mu buryo bwihuse kuko iyo bijya kunyura mu nzira zisanzwe byari gutinda. Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yatanze mu nama yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar yifashishije ikoranabuhanga. Iyi nama ngarukamwaka izamara iminsi ibiri uhereye ku wa […]

Rusizi: Bamwe mu bakoze Jenoside bavuga ko bacibwa intege zo gusaba imbabazi n’abo bayikoranye babita abagambanyi

bizimana_onesphore_yongera_gusaba_ku_mugaragaro_imbabazi_nyiransengiyumva_fabienne_yiciye_se_muri_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi bateye intambwe yo gusaba imbabazi abo bayikoreye, binyuze muri gahunda y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bafashwamo na komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze gatulika ya Cyangugu,baravuga ko bagihanganye n’urucantege ruturuka mu bo bayikoranye babita abagambanyi bashaka kubabuza inzira barimo y’ubumwe n’ubwiyunge, bagasaba […]

Igisubizo cya Perezida Kagame ku basaba ko Rusesabagina arekurwa hatitawe ku byaha yahamijwe

Ubwo yitabiraga mu buryo bw’ikoranabuhanga ikiganiro Global Security Forum 2021 cyerekeye umutekano mpuzamahanga cyateguriwe i Doha muri Qatar, Perezida Paul Kagame yabajijwe ku kibazo cy’umugororwa Paul Rusesabagina uherutse guhamwa ibyaha bibiri, agakatirwa igifungo cy’imyaka 25. Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi, unafite uruhushya ruhoraho rumwemerera gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), tariki […]

Dushimirimana wavugaga ko umugabo we yashimuswe yaba yarakiriye Frw yo muri opozisiyo

Mu minsi ishize, hasakaye amakuru y’umugore witwa Antoinette Dushimirimana wavugaga ko umugabo we, Shyaka Gilbert, yashimuswe cyangwa akaba yarishwe n’inzego z’umutekano. Hari amakuru ko Dushimirimana utuye mu Karere ka Gicumbi nyuma yo kuvugwa cyane mu bitangazamakuru birimo BBC ndetse na za shene za Youtube zitari nke zikamugarukaho, abantu bo muri opozisiyo baba baramuhaye amafaranga atazwi […]

Icyorezo cya Covid-19 cyasunikiye abantu basaga miliyoni 100 mu bukene – Loni

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, kuri uyu wa Mbere yamaganye ubusumbane mu kubona inkingo z’icyorezo cya COVID-19 avuga ko cyasunikiye abantu basaga miliyoni 100 mu bukene. Guterres yabwiye itsinda ry’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari ko ubufatanye bw’isi “bwabuze mu bikorwa” kandi ko abantu batuye mu turere tw’amakimbirane ndetse n’ibihugu byoroheje bababaye cyane kurusha abandi. Yavuze ko […]

Uganda: Haravugwa umwiryane hagati ya Dr Kiiza Besigye na Bobi Wine

Uwabaye umukandida ku mwanya wa perezida inshuro enye Col (Rtd) Dr Kizza Besigye yasabye umuyobozi w’ishyaka NUP Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine kugira icyo atangaza mu ruhame kugira ngo ahagarike ibitero ku Mutwe mushya uharanira impinduka, PFT (People’s Front for Transformation). Ati: “Nahamagaye Kyagulanyi ambwira ko yicujije ibitero bikomeje kuba kuri uyu […]

Ibigo bimwe byatangiye kugaburira abanyeshuri mu gihe hategerejwe umusanzu w’ababyeyi

Ku munsi wa Mbere wo gutangira umwaka w’amashuri 2021-2022, ibigo bimwe bya Leta mu mujyi wa Kigali byahise bitangiza gahunda yo kugaburirira abana bose ku ishuri, guhera ku b’incuke kugeza ku bakuru biga mu mashuri yisumbuye. Amafunguro ibyo bigo byagaburiye abana akaba ari ayatanzwe na Leta mu gihe bigitegereje kuganira n’ababyeyi kugira ngo na bo […]

Perezida Kagame abona amahoro arambye atazanwa n’ingabo z’amahanga cyangwa amafaranga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko ibibazo by’umutekano muke mu gihugu runaka cyangwa akarere bidashobora kurangizwa mu buryo burambye n’ingabo z’ibihugu by’amahanga cyangwa se ingano y’amafaranga bitanga. Bikubiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ikiganiro yatumiwemo cy’umutekano, Global Security Forum 2021 cyateguriwe i Doha muri Qatar n’ikigo The Soufan Center, cyabaye kuri uyu […]

Igihugu cya mbere cyakatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022

Ikipe y’Igihugu y’u Budage, Die Mannschaft, yabaye iya mbere ikatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo kunyagira Macedonia y’Amajyaruguru ibitego 4-0. U Budage bwasabwaga gutsinda Macedonia ya Ruguru kugira ngo bubone itike y’Igikombe cy’Isi, ariko nanone bikaba ngombwa ko Armenia yari ibukurikiye itsindwa na Romania cyangwa bikanganya. Byarangiye Romania itsinze Armenia […]

FARDC ivuga ko yishe, ifata mpiri bamwe mu barwanyi ba RED-TABARA bari bavuye i Burundi

capture-60.png

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zivuga ko ku Cyumweru zishe abarwanyi babiri b’inyeshyamba z’Abarundi za Red-Tabara zifata rwa mpiri (rwa mikono) abandi batanu. FARDC ivuga ko abo barwanyi baguye ahitwa Kibirizi mu kibaya cya Rusizi Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Epfo nk’uko VOA dukesha iyi nkuru ibivuga. Umuvugizi wa FARDC muri […]

Ingabo za Ethiopia zirashinjwa kugaba ibitero bikomeye kuri TPLF

Umutwe witwaje intwaro wa TPLF uharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray urashinja ingabo za Ethiopia kuwugaba ibitero bikomeye mu bice byose byo mu karere ka Amhara. Nk’uko BBC yabitangaje, Getachew Reda uri mu bayobozi bakuru ba TPLF avuga ko ingabo za Ethiopia zatangiye ibi bitero mu cyumweru gishize, ngo zikaba ziri gukoresha intwaro ziremereye, indege z’intambara […]

Burundi: Abasirikare barimo Lt Col baguye mu mirwano n’abitwaje intwaro

Abasirikare babiri b’u Burundi barimo uwo ku rwego rwa Lieutenant Colonel, baguye mu mirwano n’abitwaje intwaro yabereye mu ntara ya Muramvya ku Cyumweru. Lt Col Nkurunziza Jean Marie na Caporal Ndayitwayeko FidĂšle wari umurinzi we, baguye mu mirwano yasakiranyije ingabo z’u Burundi zibarizwa muri Brigade ya 110 ishinzwe gutabara aho rukomeye n’umutwe witwaje intwaro utaramenyekana. […]

Perezida Putin w’u Burusiya yaba ategerejwe mu Rwanda mu minsi iri imbere

biruta-3.jpg

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin biravugwa ko ashobora kugirira uruzinduko rukomeye mu Rwanda mu gihe kiri imbere. Ni amakuru yamenyekanye ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiriraga uruzinduko mu Burusiya mu ntangiriro y’uzu kwezi, aho yakiriwe na mugenzi we, Sergei Lavrov. Muri uru ruzinduko, bombi baganiriye ibirebana n’umubano w’ibi bihugu n’ubufatanye mu […]

Abakinnyi 7 ba Etincelles barajwe muri Stade nyuma yo gufatwa bahinduye urugo akabari

Abakinnyi barindwi b’ikipe ya Etincelles FC, baherutse kurazwa muri stade Umuganda nyuma yo kugubwa gitumo na Polisi bari mu rugo bari bahinduye akabari mu gihe amasaha abantu bose basabwa kuba bageze mu rugo yari yarenze. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bakinnyi barajwe muri stade ku Cyumweru, bakanacibwa […]