Nyarugenge: Ubushinjacyaha bwavuze ibyo burega 3 baregwa muri dosiye ya Kizito Mihigo

Sangiza iyi nkuru

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa kabiri haburanishijwe urubanza ruregwamo abantu batatu bari muri dosiye y’umuhanzi nyakwigendera Kizito Mihigo bashinjwa icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka umupaka banyuze ahantu hatemewe n’amategeko ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso cyo gutanga ruswa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje imiterere y’ikirego burega abagabo batatu icyaha cyo gushaka gutorokesha umuhanzi Kizito Mihigo, aho buri umwe aregwa uruhare rwe buhereye kuri Harerimana Innocent, wafunganwe na Kizito Mihigo ubushinjacyaha buvuga ko ari we wagejejweho umugambi wo gukodesha imodoka yagombaga kubatwara, ariko uyu akavuga ko uwo mugambi atari awuzi kuko ngo Kizito yamubwiye ko bari bagiye mu bitaramo i Musanze.

Mu kwiregura kwe yavuze ko ubwo bari bageze i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bamukodeshereje icyumba, naho Kizito Mihigo n’abandi bagabo babiri bakarara muri shapele banoza umugambi wo gutoroka.

Uwitwa Ngayabahiga Joel nawe uregwa muri iyi dosiye, avugwaho kuba ari we wari ushinzwe gushaka inzira yo kunyuramo mu Karere ka Nyaruguru, uwo mugambi akaba yarawugejejweho n’uwari umukozi wa Kizito Mihigo, Jean Bosco Nkunzimana.

Aba bombi icyaha baracyemera ariko bagahakana icyaha cyo gutanga indonke cyangwa ruswa. Jean Bosco Nkundimana we avuga ko ibyo ari ibintu ubushinjacyaha bwahimbye akagira ati “ Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa,”

Ubushinjacyaha ariko buvuga ko bwasanganye Nkundimana amafaranga 420,000frw n’amadolari 300 y’Abanyamerika buvuga ko bagombaga gukoresha mu gutanga ruswa bamaze kwambutsa Kizito Mihigo.

Me Bruce Bikotwa wunganira Jean Bosco Nkundimana avuga ko ibimenyetso ubushinjacyaha bugaragaza bushinja umukiriya we bidafatika nk’uko umunyamakuru wa VOA wari mu rukiko avuga, ubushinjacayaha bukaba bushobora kongera guhabwa ijambo busabira ibihano abaregwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyarugenge: Ubushinjacyaha bwavuze ibyo burega 3 baregwa muri dosiye ya Kizito Mihigo
    Arikoko barabivuze ukuri Koko umuntu nimugari Kandi imana ubwenge ntiyaburinganije gushukwa nibwa nka ntamuhanga nizindi ngegera zirirwa zituka igihugu cyazo zigashora umuntu mububwa bwazo vraiment warangiza ukigira rubebe kubantu bakwizeraga Koko jye yatumye ntamuntu nzongera kwizera pee ubwose yarabuze iki usibye ububwa ziriya ngegerase zagombaga kumuha iki mubyukuri biriya ntaho bitaniye nababandi bahabwa inyigisho zububwa bakiturikirizaho igisasu

  2. Nyarugenge: Ubushinjacyaha bwavuze ibyo burega 3 baregwa muri dosiye ya Kizito Mihigo
    Arikoko barabivuze ukuri Koko umuntu nimugari Kandi imana ubwenge ntiyaburinganije gushukwa nibwa nka ntamuhanga nizindi ngegera zirirwa zituka igihugu cyazo zigashora umuntu mububwa bwazo vraiment warangiza ukigira rubebe kubantu bakwizeraga Koko jye yatumye ntamuntu nzongera kwizera pee ubwose yarabuze iki usibye ububwa ziriya ngegerase zagombaga kumuha iki mubyukuri biriya ntaho bitaniye nababandi bahabwa inyigisho zububwa bakiturikirizaho igisasu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *