Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin biravugwa ko ashobora kugirira uruzinduko rukomeye mu Rwanda mu gihe kiri imbere.
Ni amakuru yamenyekanye ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiriraga uruzinduko mu Burusiya mu ntangiriro y’uzu kwezi, aho yakiriwe na mugenzi we, Sergei Lavrov.
Muri uru ruzinduko, bombi baganiriye ibirebana n’umubano w’ibi bihugu n’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, umutekano n’ibya gisirikare.
Bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri Biruta ahishurira itangazamakuru ko yiteguye kwakira Lavrov mu Rwanda. Ati: “Niteguye kwakira Bwana Lavrov mu Rwanda kugira ngo dutegurane uruzinduko rukomeye cyane rwo gukomeza ubucuti hagati y’u Rwanda n’u Burusiya.”
Uru ruzinduko rukomeye cyane biravugwa ko nta wundi uzarugirira mu Rwanda, keretse Perezida Vladimir Putin.
Uruzinduko rwa Putin mu Rwanda nirubaho, ruzaba rukurikiye urwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye mu Burusiya mu 2018.



