Ku munsi wa Mbere wo gutangira umwaka w’amashuri 2021-2022, ibigo bimwe bya Leta mu mujyi wa Kigali byahise bitangiza gahunda yo kugaburirira abana bose ku ishuri, guhera ku b’incuke kugeza ku bakuru biga mu mashuri yisumbuye.
Amafunguro ibyo bigo byagaburiye abana akaba ari ayatanzwe na Leta mu gihe bigitegereje kuganira n’ababyeyi kugira ngo na bo batangire gutanga umusanzu wabo mu gushyigikira iyi gahunda.
Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’amashuri rwa Ste Famille, Uwingabire Marie Claude, yavuze ko amafunguro arimo gutangwa ari ayaguzwe na leta ariko bagiye kuganira n’ababyeyi kugirango na bo bagire uruhare mu kugaburirira abana babo ku ishuri.
Avugana na KTRadio dukesha iyi nkuru yagize ati “ Leta umusanzu wayo yarawutanze, igenera buri mwana amafaranga 56 ku munsi, umusanzu w’ababyeyi rero ntabwo turavugana n’ababyeyi ngo tubyanzureho dufite inama ku cyumweru gitaha.
Iki kigo kigaho abanyeshuri 900 mu mashuri yisumbuye n’abasaga 1300 biga mu mashuri abanza, bakaba bangana na hafi ya ¼ cy’abiga ku Rwunge rw’Amashuri rw’Abagatorika rwa Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ahiga abasaga 7,000.
Umuyobozi w’iki kigo, Habanabashaka Jean Baptiste, avuga ko amafaranga 56 leta itangira buri mwana buri munsi, haziyongeraho 94 azatangwa n’ababyeyi buri munsi kugirango haboneke ifunguro ry’amafaranga 150 ku munsi kuri buri mwana.
Bikaba biteganyijwe ko buri mubyeyi azajya atangira umwana amafaranga 5920 ku gihembwe, ariko uwayarenza bikaba akarusho kugirango yishyurire n’abatabasha kuyabona cyangwa abayabona batinze.
Gufatira amafunguro ku ishuri nk’uko abayobozi b’amashuri abarmu n’abanyeshuri bavuga, bizafasha gutuma abana biyumvamo ishuri kurusha ibyo babona hanze, kunoza imirire ku batabonagaamafunguro ahagije mu rugo iwabo, no kubona umwanya uhagije wo kwiga yuzuyebifasha


