Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko ingabo n’abapolisi u Rwanda rufite muri Mozambique bagera ku bihumbi bibiri, mu gihe byari bizwi ko hari yo ababarirwa mu 1,000.
Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku busabe bw’iya Mozambique, yagombaga kohereza muri iki gihugu abasirikare n’abapolisi 1,000 bo kugifasha guhangana n’ibyihebe byari byarigaruriye intara ya Cabo Delgado.
Mu mezi atatu izi ngabo zimaze muri Mozambique zashoboye kwirukana ibyihebe mu duce twose byari byarigaruriye, zidusubiza mu biganza bya Leta ya Mozambique zifatanyije n’iza kiriya gihugu ndetse n’iz’umuryango wa SADC.
Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye nâUmunyamakuru Steve Clemons w’ikinyamakuru The Hill cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko kubera amateka yâu Rwanda, rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro rugakora ikinyuranyo uko rushoboye.
Ati âTwarabikoze binyuze muri Loni cyangwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe nko muri Centrafrique, Sudani na Sudani yâEpfo. Muri make, u Rwanda rumaze imyaka myinshi ruri mu bihugu bitanu bya mbere bitanga ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro.â
Yavuze ko binyuze mu busabe bwa Mozambique, u Rwanda rwohereje Ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado kugira ngo zijye kurwanya imitwe yâiterabwoba iharangwa.
Perezida Kagame yavuze ko muri Mozambique ku ikubitiro u Rwanda rwoherejeyo Ingabo nâAbapolisi 1,000 ariko ubu bakaba baramaze kwiyongera kuko bari hafi kugera ku 2,000.
Ati: “Guverinoma ya Mozambique yaradutumiye nâibindi bihugu nkâuko yatumiye ibyo muri SADC nâabaturanyi bayo. U Rwanda rwagiyeyo binyuze mu masezerano yâubufatanye ku busabe bwâigihugu cyâinshuti cyari gikeneye ubufasha bwihuse. Twohereje Ingabo zirenga 1000. Dufite ubu izigera hafi ku 2000, Abasirikare nâAbapolisi.â
Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose byakozwe mu buryo bwihuta, ingabo ziroherezwa ndetse kuva icyo gihe hamaze guterwa intambwe ikomeye nyamara nta nkunga y’amahanga u Rwanda rwigeze ruhabwa.
Yavuze kandi ko ubu ibihugu byombi biri gufatanya mu kureba inkomoko yâibibazo byatumye Intara ya Cabo Delgado yibasirwa nâimitwe yâiterabwoba, ku buryo mu gihe izaba yamaze kumenyekana, Guverinoma ya Mozambique izaba ari yo ifite inshingano zo gukemura icyo kibazo.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bizakorwa u Rwanda rufasha Mozambique yaba mu guha imyitozo ingabo ku buryo iteka iki gihugu cyaba gifite igisirikare cyabasha kwirwanirira kidasabye ubufasha.


