Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ufite ubutumwa bw’amahoro muri Somalia bwitwa AMISOM ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye (UN) urateganya kongera umubare w’ibihugu byohereza ingabo muri iki gihugu mu rwego rwo kongera imbaraga zo guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa Al Shabaab.
Uyu muryango wabitangaje mu gihe biteganyijwe ko ubu butumwa buzarangira tariki ya 31 Ukuboza 2021.
Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ka AU ku wa 10 Ukwakira 2021 katangaje ko kamaze kumvikana na UN ku buryo mu gihe ubu butumwa buzaba burangiye, ingabo z’ibindi bihugu ziziyunga n’izari zibusanzwemo, zikifatanya kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba.
Ubu butumwa burimo ingabo z’ibi bihugu: Uganda, Kenya, u Burundi, Ethiopia na Djibouti. Izi ngabo ku bufatanye n’iza Somalia zigenzura igice gito cy’igihugu, ikaba ari yo mpamvu hakenewe umusanzu w’ibindi bihugu bibyifuza.
Iyi gahunda yo kwagura ubutumwa bw’amahoro muri Somalia iracyategurwa.


