Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko ibibazo by’umutekano muke mu gihugu runaka cyangwa akarere bidashobora kurangizwa mu buryo burambye n’ingabo z’ibihugu by’amahanga cyangwa se ingano y’amafaranga bitanga.
Bikubiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ikiganiro yatumiwemo cy’umutekano, Global Security Forum 2021 cyateguriwe i Doha muri Qatar n’ikigo The Soufan Center, cyabaye kuri uyu wa 12 Ukwakira hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho.
Muri iki kiganiro, umusesenguzi Steve Clemons yabajije Perezida Kagame impamvu abona itera umutekano muke ugaragara mu bihugu bimwe na bimwe, yamusubije ko uterwa n’agatotsi kaba kari mu miyoborere.
Mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo, Perezida Kagame yabanje gutanga ingero z’aho byagiye bikorana ko kiboneka kandi harashowe imbaraga nyinshi kandi bigatwara igihe kirekire. Harimo: mu burasirazuba bwa RDC hamaze imyaka irenga 20 hari ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, muri Afghanistan no mu Karere ka Sahel hibasiwe n’imitwe y’iterabwoba.
Kuba ibi bibazo bitarakemuka aha hantu, Perezida Kagame yavuze ko atari uko habuze amafaranga cyangwa ubushake bw’ingabo z’amahanga. Ati: “Si uko habuze ubushake cyangwa amafaranga. Navuga ko nta ngano y’amafaranga aturutse hanze cyangwa ubushake bw’ingabo byazana amahoro arambye mu gihe imiyoborere yaba idashyizwe imbere ya byose.”
Abona ko icyo ingabo z’amahanga zakora kigashoboka ari ugushyiraho umutekano n’umwanya wa politiki ku buryo bushya bw’imiyoborere ishingiye ku mahitamo ya rubanda.


