Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi bateye intambwe yo gusaba imbabazi abo bayikoreye, binyuze muri gahunda y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bafashwamo na komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze gatulika ya Cyangugu,baravuga ko bagihanganye n’urucantege ruturuka mu bo bayikoranye babita abagambanyi bashaka kubabuza inzira barimo y’ubumwe n’ubwiyunge, bagasaba ubuyobozi bwite bwa Leta n’iyi komisiyo gukaza inyigisho n’ubukangurambaga ngo n’abo binangiye banaca abandi intege bave ibuzimu bajye ibuntu.
Guhuza abakoze Jenoside yakorewe abatutsi bafunguwe barangije ibihano byabo n’abo bayikoreye ngo ni urugendo rutoroshye nk’uko Bwiza.com yabisobanuriwe na Niyonsaba Alexis perezida wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri paruwasi gatulika ya Nyakabuye mu karere ka Rusizi ubwo abantu 5 bayigizemo uruhare bafashijwe kwiyunga n’abo biciye ababo,bigakorwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rubera muri iyi paruwasi muri gahunda yiswe mvura nkuvure, bahuzwaga ku mugaragaro n’abo bayikoreye bakongera kubasabira imbabazi bakanazihererwa muri kiliziya y’iyi paruwasi.
Bizimana Onesphore w’imyaka 57, wo mu kagari ka Gaseke muri uyu murenge, yatangarije Bwiza.com ko nubwo yafunzwe imyaka 11 agafungurwa arangije ibihano yakatiwe n’inkiko azira ibyo yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi, yafunguwe yaranatangiye gahunda yo gushyira ahagaragara ukuri yabonaga bagenzi be bari bafunganye bashaka guhisha, n’aho arangirije ibihano umutima ukomeza kumubuza amahoro umuhatira gusaba imbabazi abo yiciye ababo akabura aho anyura azisaba kuko abo bafatanije bamubonagamo umugambanyi ugiye kubabangamira.
Aho yumviye ko muri paruwasi gatulika ya Nyakabuye hari gahunda y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, na we aza ku rutangira kugeza arurangije,ashyira ukuri kose hanze,asaba imbabazi Nyiransengiyumva Fabienne yiciye se, avuga ko kuva ubwo ari ho yatangiye kwiyumvamo amahoro ya nyayo yo mu mutima.
Ati: “Nubwo ibyo nakoze byose muri Jenoside yakorewe abatutsi nabifungiwe nkarangiza n’igihano, umutima wakomeje kunyima amahoro umbwira ko bidahagije,ko nkwiriye gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo nahemukiye nubwo nari naratangiye gushyira ukuri ahagaragara nkinafunze, ariko kuba narahuraga na bo umutima ukikanga, ngaca indi nzira cyangwa nkubika umutwe kubera kubura aho nkwirwa, nkabura n’aho duhurira ngo nzibasabe, ariko nagize amahirwe yo guhurira hano na Nyiransengiyumva Fabienne nagize uruhare mu iyicwa rya se, duhurizwa mu itsinda rya mvura nkuvure, muha ukuri kose atari azi ku iyicwa rya se, mwabonye ko yongeye kumbabarira ku mugaragaro,ubu ni bwo numva ntuje kandi nkeye ku mutima.”
Yarakomeje ati: “Ikibazo kigihari kinshengura umutima cyane ni icya bamwe muri bagenzi banjye twakoranye ibyaha bacyinangiye,badashaka gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye ngo bashyire ukuri ahagaragara. Barahari benshi usanga bagenda bihishahisha,ndetse nkanjye ntangira uru rugendo,ntangiye ubusabane n’abarokotse, abenshi mu bo twayikoranye batangiye kuvuga ko mbagambanira mvuga twose ntacyo nsize, batangira kumfata nk’igicibwa,bangendera kure,amahirwe yanjye ni uko umugore wanjye yabyumvaga akagenda ankomeza.
Icyo nkora ubu nyuma yo guhinduka ni ukubegera nkabaganiriza nkabereka ibyiza biri mu gutinyuka gusaba imbabazi mbereka ko batazagenda bubitse imitwe iteka, igishimishije ni uko bamwe batangiye kubyumva, nkizera ko na bo bazahindukira kuko abakoze Jenoside twahombye byinshi birimo gutandukana n’imiryango dufunze tugafungurwa hari ibyaducitse mu iterambere,ubukene ari bwose, ipfunwe mu bandi cyane abo twasenganaga muri ADEPR mbere ya Jenoside n’abo nahemukiye nari ntaratera intambwe yo kubabwiza ukuri ngo nabasabe imbabazi.
Ngira impungenge zikomeye z’abo baduca intege muri uru rugendo kuko bavuga ko icyo nkora gusa ari ukubashinja ngo mbafungishe ubwa 2,ngasaba ubuyobozi na komisiyo y’ubutabera n’amahoro kumfasha kubegera kuzageza bumvise ukuri bakaza tugakomezanya urugendo. “
Ibyiza byo gutanga imbabazi no kuzihabwa binashimangirwa na Nyiransengiyumva Fabienne wababariye ku mugaragaro uyu Bizimana Onesphore wamwiciye se, aho yagize ati: “Gutanga imbabazi birimo inyungu nyinshi cyane kuko nkibona abanyiciye nk’abanzi ntanaha ikiganza nahoranaga ihungabana rikomeye nkanahora mu bitaro, uwo duhuye nkumva agiye kongera kunkorera ibyo bankoreye icyo gihe, sinsinzire, ndagenda nduma mera nk’urukwi ndashyira uturaso ku mubiri, ariko aho maze guhera imbabazi uyu mugabo Bizimana Onesphore tubifashijwemo na kiliziya ndi amahoro, nongeye kugarura akabiri,sinkimwikanga, turasengana nkumva nta kibazo, turahurira mu bikorwa by’itsinda ryacu simwikange, ngasaba ko n’ugize icyo apfa n’undi wese no mu bindi bisanzwe bakwiye kujya bahita basabana imbabazi bikarangira kuko bitanga amahoro kuruta inzika idashira.”
Padiri Ngoboka Théogène, umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyoseze gatulika ya Cyangugu avuga ko ibikorwa nk’ibi batabikora mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge gusa.
Ati: “ Ibikorwa nk’ibi by’isanamitima bikorwa buri munsi, umwaka wose, ariko muri uku kwezi ibi twabitangiriye muri paruwasi ya Nyakabuye mu rwego rw’iyi komisiyo, aho hazakorwa byinshi birimo gusura abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi no kubahumuriza, gukomereza isanamitima mu zindi paruwasi muri iyi Diyoseze, kuzakorera urugendo I Kibeho dusenga dusaba amahoro n’ibindi .
Turishimira intambwe ikomeye yatewe muri iyi gahunda n’umusaruro yatanze muri iyi Diyose,uhereye kuva yatangizwa na Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana witabye Imana, Padiri Ubald Rugirangoga na we waje kwitaba Imana akabishimangira, ntibizahagarara tuzabikomeza kuko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo nubwo hari abumvaga bitazarenga I Mushaka, nyamara ubu biri muri Diyoseze yose.’’
Avuga ko nubwo bahuye n’imbogamizi za COVID-19 zatumye aba bagombaga kwiga amezi 6 biga umwaka wose urenga, hakaba hashize imyaka 2 guhura bigorana kubera iki cyorezo kandi hari n’abo iyi komisiyo isura mu ngo mu rwego rw’ubukangurambaga,hakaba n’ubushobozi buke butuma abahuguriwe mu guherekeza abari muri uru rugendo bakiri bake,ariko bitabaca intege, bakazagenda babongera, hakaba n’ikibazo cy’abakoze Jenoside bagifite imyumvire isaba ko bakomeza kwigishwa n’izindi mbogamizi,ariko muri rusange igikorwa ngo kiragenda neza bishimishije.
Ibikorwa by’ubumwe, ubwiyunge n’isanamitima muri uyu murenge byatumye n’abafitanye andi makimbirane bagenda bayareka barebeye kuri aba nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Ngamije Ildephose, wizeza ko aba bacyinangiye bazakomeza kwegerwa na bo bagatera iyi ntambwe,agasaba abayitera ko bagomba gushyira ukuri imbere ntibagire ibyo bahishahisha kugira ngo bakize imitima yabo banaruhure iy’ababababarira bagikeneye kumenya ukuri kwimbitse kuzatuma ubumwe n’ubwiyunge nyabwo bugerwaho.





