51580052128_2574-c5d02.jpg

Perezida Kagame yasubije abibajije niba RDF itaragiye hutihuti muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yavuze ko muri Mozambique ku ikubitiro u Rwanda rwoherejeyo Ingabo n’Abapolisi 1000 mu buryo bwihuse kuko iyo bijya kunyura mu nzira zisanzwe byari gutinda.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yatanze mu nama yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar yifashishije ikoranabuhanga.

Iyi nama ngarukamwaka izamara iminsi ibiri uhereye ku wa 12 Ukwakira yiga ku bibazo bikibangamiye umutekano ku Isi.

Mu gusa n’usubiza abantu batandukanye bagiye bavuga ko byatunguranye kuba RDF yaragiye muri Mozambique yewe na SADC itaragerayo, Kagame yagize ati ” Iyo dukoresha inzira zisanzwe, ahari ubu twari kuba tugitegereje tutazi igihe tuzatangirira.”

Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose byakozwe mu buryo bwihuta, ingabo ziroherezwa ndetse kuva icyo gihe hamaze guterwa intambwe ikomeye.

Yakomeje agira ati ” Kandi ni u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique bashatse ubushobozi bwo gushyigikira ibi bikorwa. Ntitwigeze tubona inkunga y’amafaranga iturutse hanze.”

Perezida Kagame yifashishije ibimaze gukorwa, avuga ko imikoranire hagati y’ibihugu igamije gukemura ibibazo muri Afurika ikwiriye kuba yihutisha ibintu bigatandukana n’ibikorwa by’aho inzira zikoreshwa zitinda.

Yavuze ko ubu ibihugu byombi biri gufatanya mu kureba inkomoko y’ibibazo byatumye Intara ya Cabo Delgado yibasirwa n’imitwe y’iterabwoba. Mu gihe izaba yamaze kumenyekana, Guverinoma ya Mozambique ni yo ifite inshingano zo gukemura icyo kibazo.

Ibi bizakorwa u Rwanda rufasha Mozambique yaba mu guha imyitozo ingabo ku buryo iteka iki gihugu cyaba gifite igisirikare cyabasha kwirwanirira kidasabye ubufasha.

51580052128_2574-c5d02.jpg
Perezida Paul Kagame mu nama yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar
we yitabiriye yifashishije ikoranabuhanga/Village Urugwiro

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitagomba kuba mu gihugu zagiye gutabara iteka, ahubwo ko zikwiriye gukora ku buryo zuzuza inshingano zazo ubundi igihugu kigasigara cyicungiye umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *