Dushimirimana wavugaga ko umugabo we yashimuswe yaba yarakiriye Frw yo muri opozisiyo

Sangiza iyi nkuru

Mu minsi ishize, hasakaye amakuru y’umugore witwa Antoinette Dushimirimana wavugaga ko umugabo we, Shyaka Gilbert, yashimuswe cyangwa akaba yarishwe n’inzego z’umutekano.

Hari amakuru ko Dushimirimana utuye mu Karere ka Gicumbi nyuma yo kuvugwa cyane mu bitangazamakuru birimo BBC ndetse na za shene za Youtube zitari nke zikamugarukaho, abantu bo muri opozisiyo baba baramuhaye amafaranga atazwi ingano.

KT Press ivuga ko yakoze iperereza, igasanga Shyaka Gilbert atarashimuswe nk’uko umugore we abivuga, ko ahubwo yaciye mu rihumye abayobozi kuwa 22 Kanama ubwo yari kumwe n’umugore we i Gicumbi, bafite umugambi wo kujya muri Uganda.

Iki kinyamakuru kivuga ko umugore we Dushimirimana wari utanafite indangamuntu, yarafashwe arafungwa. Shyaka byavugwaga ko afunzwe, yabashije kwinjira muri Uganda.

Yaje kurekurwa, avuga ko yakorewe iyicarubozo mu biganiro yagiye atanga kuri Youtube.

Havumbuwe kandi ko Dushimirimana ubwo yarekurwaga, yahamagawe n’abanenga ubutegetsi bw’ u Rwanda, baba abari mu Rwanda, u Bwongereza, Australia n’ahandi.

Hari amakuru yizewe ko aba bahaye ubutumwa bw’ihumure Dushimirimana, banamwohereza amafaranga atavuzwe umubare.

Bivugwa kandi ko ibaruwa ye atabaza Perezida Kagame ku ibura ry’umugabo we kuwa 22 Nzeri 2021, yaba yaranditswe n’uwitwa Zihabamwe Noël uba muri Australia na we udahwema kunenga u Rwanda.

Uretse kuba hari shene ya Youtube yamwishyuye Frw 300,000 ngo ayigaragareho, KT Press inavuga ko ibi byatumye Dushimirimana ahabwa inkunga ivuye muri Guinea, Ubufaransa na Amerika. Aha naho nta ngano y’amafaranga yakiriye ivugwa.

Ubu bufasha bivugwa ko Dushimirimana yabukoresheje yimura abana be babiri, abajyana mu Kinigi, agamije na we kuzajya muri Uganda, asanze umugabo we.

Kuwa 29 Nzeri, byamenyekanye ko uyu mugore yatawe muri yombi ashaka kujya muri Uganda, ubu akaba akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza agenga abinjira n’abasohoka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *