Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko Gen Mutayomba, umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za FDLR, yarasiwe mu mirwano ikaze yabahuje n’abarwanyi ba AFC/M23 mu gace ka Ngululu, gaherereye muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi.
Amakuru dukesha Umunyamakuru wa Bwiza wegereye ahabera imirwano avuga ko “Gen Mutayomba yarashwe amasasu abiri hejuru y’ibere mu mirwano yabahuje na M23 mu gace ka Ngululu. Ni imirwano itari yoroshye , yarasiwemo kandi n’umuvugizi wa Wazalendo, ndetse harashwe benshi abandi barafatwa. Ku munsi w’ejo 18:30 nibwo Mutayomba yagejejwe mu bitaro i Beni.”
Aya makuru yemejwe na Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Willy Manzi, mu butumwa burebure bugaruka ku bigwi bibi bya Gen Mutayomba.
“Isi ni ahantu heza itamufite. Uwiyise “Jenerali” Mutayomba ntabwo yari umusirikare mukuru wabigize umwuga. Yavuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ajya kwiyita umujenerali maze aba umuyobozi wa FDLR Tshisekedi ubwe yahuye na we ndetse n’umugore we akurwa mu bwihisho i Bujumbura ajyanwa i Kinshasa, ” ibi ni bimwe mu butumwa burebure bwa Willy Manzi.
Yakomeje avuga ko nubwo hari imibabaro myinshi yateje, yabihembewe kandi akarindwa.
Ati: “Umurage wa Mutayomba ni umwe wo gusenya. Yishe abasivili, asahura abaturage, yica amatungo y’abaturage ba Masisi, ingo n’imidugudu abihindura umuyonga.”
Akomeza agira ati: “Vuba aha, imidugudu ya Kinigi yatwitswe arebera, bituma imiryango ihunga kandi yasgegeshwe. Uyu munsi, ubwo Tshisekedi yari mu nzira yo kwitabira umukino w’umupira w’amaguru mu gihe ibibazo bikomeye bikomeje kwibasira igihugu, iherezo rya Mutayomba riributsa ingaruka zizagera kuri benshi bemera gukoreshwa nk’ibikoresho bya gahunda za politiki.”
Guverineri Wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru yagiye kure aca umugani mu Kinyarwanda.
Ati: “Hariho umugani wa Kinyarwanda uvuga ngo: “Wisunga imbwa ugakubitanwa nayo”, (“” Niba ushyigikiye imbwa, bishobora kurangira ukubitanwa na yo. ”
Yavuze ko uwifatanya n’abantu babi cyangwa bagashyigikira ikintu cyangiza akenshi birangira ibyabo birangiye kimwe.