Uko Padiri Juvenal Rutumbu uba mu Bufaransa yarokotse igitero cy’abagizi ba nabi

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri ufite inkomoko mu Rwanda akaba aba mu Bufaransa Rutumbu Juvenal aherutse gutanga ubuhamya uburyo mu cyumweru gishize yarokotse igitero cy’abagizi ba nabi bamusanze aho aba mu gace ka Palaiseau.
Uyu mupadiri yatangaje ibi mu misa yatambukije ku cyumweru muri iki cyumweru gisoza, aho yaje mu misa yabyimbye umubiri wose cyane cyane mu isura.
Mu buhamya yahaye abakirisitu ku cyumweru yagize ati”ku wa gatanu w’icyumweru cyashize natewe n’abantu 2 bihishe amasura bitwaje n’intwaro. Bamfutse mu maso baraniga ubundi baarampondagura.”
Akibabona bwa mbere, uyu mupadiri yikanze imitwe y’iterabwoba yitwaye kisilamu. Gusa icyamutunguye nuko bamwatse amafaranga gusa ubundi bakamukubita barangiza bakigendera.
Yakomeje avuga ko mu kumuniga bamunigishije umushumi mambara iyo bari gusoma misa barangiza bakamutegeka kuryama hasi.
Mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, muri kariya gace nabwo ngo bahiciye undi mupadiri bityo akaba yari aziko ibye bimurangiranye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mupadiri akomeza avuga ko bamusanze mu ngoro ya Paruwasi ari naho asanzwe aba, bakamugirira nabi atazi icyo bamuziza ku buryo ngo habuze gato ngo yisangire uwamuremye.
Abakuru atandukanye ari mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko abamuteye bamusize ari intere ariko bakaba baramukubitaga bamwaka amafaranga ndetse bajya kugenda bakamusiga mu bitaka isura yahindanye.
Uyu musaza w’umuvugabutumwa asanzwe akora akazi ko kwandika ibitabo. Avuga ko aba bagizi ba nabi bamutwaye asaga Amayero 150 bamusanganye mu mufuka n’isaha yari yambaye gusa barangiza bakagenda.
Yagize ati”ni ubwa mbere mpuye n’abagizi ba nabi bakankorera ibya mfura mbi. Gusa bashakaga amafaranga sinzi impamvu abantu bari gushaka amafaranga cyane.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Juvenal w’imyaka 62 y’amavuko yavukiye mu Rwanda nyuma aza kujya mu gihugu cy’u Bufaransa mu bikorwa by’ivugabutumwa, aho kugeza ubu yari umuyobozi wa paruwasi ya Palaiseau.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *