Perezida Joe Biden agiye kwakira umuperezida wa mbere wo muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta niwe mukuru w’igihugu wo muri Afurika ugiye kubimburira abandi kwakirwa na Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden kuri uyu wa Kane, itariki 14 Ukwakira.

Itangazo ryasohowe na White House kuri uyu wa kabiri ryasobanuye ko umubonano w’abayobozi bombi ari kimwe mu byo Perezida Biden yiyemeje mu rwego rwo kongera gukorana na Afurika.

Iri tangazo rivuga kandi ko Perezida Biden na Perezida Kenyatta bazaganira ku gukorera mu mucyo no guhana ibyaha bishingiye ku mafaranga mu gihugu no hanze yacyo, cyane cyane ibijyanye na ruswa n’iyezandonke.

Abayobozi bombi bazanaganira ku bijyanye no kwimakaza demokarasi, uburenganzira bwa muntu, umutekano, kuzamura ubukungu no kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Ijwi rya Amerika rivuga ko mu byo Perezida Biden yiyemeje ajya ku butegetsi harimo kongera kubyutsa umubano wa Amerika na Afurika wari warirengagijwe n’uwo yasimbuye, Donald Trump.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *