Umwami w’u Buholandi yemerewe gushakana n’uwo bahuje igitsina

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi yavuze ko umwami w’ubu bwami ashobora kurongora umuntu bahuje igitsina kandi akaguma ku ngoma.

Mu gisubizo cyanditse cy’ibibazo by’abadepite, Minisitiri w’intebe Mark Rutte yanditse kuri uyu wa kabiri ushize ko “Inama y’Abaminisitiri itabona ko Igikomangoma cy’ikamba cyangwa Umwami agomba kuva ku ngoma aramutse ashatse gushyingirana n’umuntu bahuje igitsina.”

Ubukwe bwa cyami mu Buholandi ubundi bugomba kubanza kwemezwa n’inteko ishinga amategeko.

Ibibazo byazamutse nyuma y’isohorwa ry’igitabo ku Gikomangomakazi cy’ikamba (Utahiwe kujya ku ngoma), kiswe “Amalia, Duty Calls”.

Igikomangomakazi Amalia ni umwana w’imfura w’umwami Willem-Alexander kandi azuzuza imyaka 18 ku ya 7 Ukuboza. Yarangije amashuri yisumbuye muri Kamena maze atangaza ko ateganya kuruhuka umwaka umwe mbere yo kujya muri kaminuza.

Yanze kandi amafaranga miliyoni 1.6 y’Amayero yemerewe buri mwaka mu gihe yujuje imyaka 18, avuga mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Intebe Rutte mu ntangiriro z’uyu mwaka ko asanga “bitoroshye (kwakira amafaranga) igihe cyose ntacyo nkora ngo nyasubize, kandi hari abandi banyeshuri batorohewe bayakeneye, cyane cyane muri iki gihe cya coronavirus. ”

Mu ibaruwa ye yandikiye abadepite nk’uko tubikesha Euronews, Rutte, ntabwo yasubije neza ku kibazo cy’izungura ku bijyanye n’ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina ku bijyanye n’uko umwana wavutse nyuma yo guterwa intanga cyangwa yaratwiswe n’undi mubyeyi ashobora kwitwa “umuragwa wemewe.”

U Buholandi nicyo gihugu cya mbere ku Isi cyemeje gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina mu myaka 20 ishize. Ariko ku muryango w’ubwami bw’u Buholandi, amategeko yari atandukanye: Guverinoma yavugaga ko igikomangoma cy’ikamba gishaka kurongora umuntu bahuje igitsina, kigomba gutakaza uburenganzira bwacyo ku ngoma.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *