Igikomangoma William cy’ubwami bw’u Bwongereza kiragira inama abaherwe batunze za miliyari yo gukemura ibibazo byugarije Isi, mbere y’uko bishora imari mu bukerarugendo bwo mu isanzure.
Ubu butumwa yabutangiye mu muhango wa Earthshot Prize wo guhemba abagerageza gukemura ibibazo byugarije Isi by’umwihariko abahangana n’imihindagurikire y’ikirere, wabaye ku nshuro ya mbere kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021.
William mu nkuru ya BBC avuga ko abantu bo ku Isi bafite ubwenge butyaye, badatekereza iby’ishoramari ryo mu isanzure, ati ahubwo “bibanda ku gukemura ibibazo by’ibidukikije byugarije Isi.”
Ubu butumwa William abutanze nyuma y’aho umukinnyi wa filimi w’imyaka 90 y’amavuko, William Shartner agereye mu isanzure nk’umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi bagezeyo, mu rwego rw’ubukerarugendo.
Shartner yajyanwe mu isanzure n’icyogajuru cy’ikigo Blue Origin cy’umuherwe wa mbere ku Isi, Jeff Bezos.
Ashingiye ku bibazo abona byugarije Isi, William yavuze ko uyu mubumbe ukeneye abantu batekereza kubikemura by’umwihariko ibijyanye n’imihandagurikire y’ikirere. Abakeneye kujya mu isanzure, bo ngo ntacyo bayifasha.


