Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Ukwakira 2021 yashyize mu myanya abayobozi mu bigo bitandukanye birimo ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu za atomike kigaragaramo abanyamahanga babiri barimo Igikomangomakazi cyo muri Jordan, Sumaya bint El Hassan ugize inama y’ubutegetsi ndetse n’Umunya-Burkina Faso, Dr Lassina Zerbo, Perezida w’iki kigo.
Sumaya bint Hassan ni muntu ki?
Igikomangomakazi Sumaya cyavukiye muri Amman ku itariki ya 14 Gicurasi 1971, kivuka ku Gikomangoma Hassan bin Talal n’Igikomangomakazi Sarvath al-Hassan. Ise ni umuvandimwe w’Umwami Hussein ndetse na se wabo w’Umwami Abdullah II.
Sumaya ni Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’inganda n’Umuryango w’Ubushakashatsi mu by’ikoranabuhanga (WAITRO) kuva mu 2019.
Sumaya akora nk’umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi y’ishuri rya Amman Baccalaureate, yinjiyemo mu 2005, umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya Sosiyete ishinzwe uburezi ya Hashemite, akaba n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi mu kigo gishinzwe ingufu za kirimbuzi mu Rwanda (RAEB) ) nk’uko Wikipedia imusobanura.
Mu 2009, Sumaya yabaye umwe mu bagize Inama Nkuru y’Uburezi ya Jordan. Ari kandi mu nama ngishwanama ya Global Young Academy.
Mu nshingano ze nka Perezida w’Umuryango w’ubumenyi w’ibwami, Sumaya ni umwe mu bagize Inama Nkuru y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (HCST), urwego rwa leta rugira inama Leta ku bibazo bya politiki rusange bijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga.
Yashinze kandi ikigo cy’umwamikazi Rania gishinzwe kwihangira imirimo (QRCE), ikigo cya mbere kandi cyonyine gishingiye kuri kaminuza ya Jordan gishinzwe kwihangira imirimo, anashyiraho amarushanwa ya gahunda y’ubucuruzi y’Umwamikazi Rania ku bifuza kwihangira imirimo.
Amashuri abanza yayize mu ishuri ry’Ababatisita rya Amman muri Jordan, akomereza muri International Community School. Yakomereje ayisumbuye muri Sherborne School for Girls i Dorset, mu Bwongereza. Yarangirije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Ishuri ry’ubuhanzi rya Courtauld ryo muri Kaminuza ya London aho yakuye impamyabumenyi mu mateka y’ubuhanzi, akaba azobereye mu masoko ya mbere y’ubuhanzi bwa kisilamu n’ubwubatsi.
Umukuriye muri iki kigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za atomike, Lassina Zerbo, wavutse ku itariki 10 Ukwakira 1963, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’amasezerano rusange abuza igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi (CTBTO), umwanya yafashe ku ya 1 Kanama 2013.
Yabanje kuba umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga gishinzwe amakuru (IDC). Ni umwenegihugu wa Burkina Faso. Zerbo yagize uruhare runini mu gushimangira umwanya wa CTBTO nk’ikigo cy’indashyikirwa ku Isi mu kugenzura igeragezwa ry’ingufu za kirimbuzi, ndetse no mu gushyira ingufu mu bikorwa byo gushyira mu bikorwa no gukwirakwiza ku Isi yose kumva amasezerano mpuzamahanga abuza igeragezwa ry’ingufu za kirimbuzi (CTBT).



2 Responses
Igikomangomakazi Sumaya cyagizwe umwe mu bayobozi b’Ikigo cy’igihugu cy’ingufu za atomike
Bishoboka bite ko ikintu nka kiriya cyayoborwa n’abanyamahanga? Baje bata mu bintu byagombye kuba ubwiru bw’abanyarwanda?
Igikomangomakazi Sumaya cyagizwe umwe mu bayobozi b’Ikigo cy’igihugu cy’ingufu za atomike
Bishoboka bite ko ikintu nka kiriya cyayoborwa n’abanyamahanga? Baje bata mu bintu byagombye kuba ubwiru bw’abanyarwanda?