Abantu batanu bishwe, abandi babiri barakomeretswa nyuma yo kugabwa igitero n’umuntu witwaje umuheto n’imyambi.
Iki gitero cyabereye mu Mujyi wa Kongsberg, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru, Oslo, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na cumi n’itatu ku isaha yo muri iki gihugu.
Umugabo ukomoka muri Denmark w’imyaka 37 yatawe muri yombi akekwaho kuba inyuma y’iki gitero.
Igipolisi kivuga ko cyizera ko uyu muntu yakoze ibi ku giti cye kandi kigiye gukora iperereza ngo harebwe niba ari igikorwa cy’iterabwoba nk’uko umuvugizi wacyo yavuze.
Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Erna Solberg, yavuze ko amakuru y’iki gitero ateye ubwoba. Ati ´ Ndumva ko abantu benshi bafite ubwoba, ariko ni ngombwa gushimangira ko ubu abapolisi bafite ibintu mu biganza byabo. ”
Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko umwicanyi yagabye igitero mu isoko rya kijyambere rya Coop Extra riri mu burengerazuba bwa Kongsberg. Umwe mu bakomeretse ni umupolisi ariko utari uri mu kazi wari mu isoko.
Umuyobozi w’igipolisi muri uyu mujyi, Oyvind Aas yemeje ko uwagabye igitero yabanje gushobora gucika ubwo yahanganaga n’abapolisi mbere y’uko aza gutabwa muri yombi nyuma y’iminota 34 igitero kibaye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’irindwi (18:47)


