Nyuma y’amezi 5 ashize, umunyamakuru Jean Bigirimana wakoreraga ikinyamakuru Iwacu Burundi, aburiwe irengero ndetse binakekwa ko yaba yarishwe, Minisitiri w’umutekano yavuze ko na Leta yinjiye muri iki kibazo.
Alain Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’umutekano yavuze ko ubu inzego z’umutekano zashyikirije ikirego cye parike, banasaba uzabasha kumenya amakuru ku irengero rye ko yabimenyesha izi nzego bakabikurikirana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe inzego z’umutekano zitungwa agatoki ko arizo zamucishije mu rihumye, zongeye kubihakana ko ntaho zihuriye n’ikibazo, mu gihe ababonye ajyanwa bagiye bemeza ko yatwawe n’urwego rushinzwe iperereza.
Jean Bigirimana, yakoreye radiyo REMA FM, akaba yari asigaye akorera ikinyamakuru Iwacu, akaba yaravuye mu rugo mu masaha ya saa munani agiye i Bugarama mu ntara ya Muramvya, bigeze mu masaha ya saa kumi n’ebyiri umuntu ahamagara umugore we amubwira ko inzego z’umutekano zimushimuse.
Nyuma yo kumubura byatangazwaga ko yaba afungiye muri gereza ya Muramvya, gusa nyuma umuvugizi wa Polisi OP1 Pierre Nkurikiye, yahise abihakana yivuye inyuma avuga ko ahubwo umuryango wabafasha gushakisha.

Mu gihe amezi 5 ashize bataramenya irengero rye, inshuti abavandimwe n’abandi bakoranaga, barashakishije baraheba bifatwa nkaho yishwe, mu rukundo bamukundaga bakora umuhango wo kumusezeraho mu cyubaho nubwo batigeze babona umurambo we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com


