Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vincent Karega kuri uyu wa Kane, itariki ya 14 Ukwakira 2021 yageze mu Mujyi wa Goma, aho yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ingendo z’indege za Rwandair hagati ya Kigali n’uyu mujyi akaba yakiriwe na Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru mu biro bye.
Uruzinduko rwa Ambasaderi Karega kuri Guverineri wa gisirikare w’Intara y’Amajyaruguru, Gen. Constant Ndima, nk’uko bigaragara kuri twitter ya ambasaderi rugamije kurushaho gukomeza umubano hagati y’u Rwanda na Congo.

Yagize ati “Uruzinduko rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi kuri Guverineri wa Gisirikare Gen. Constant Ndima wa Kivu y’Amajyaruguru, intara navukiyemo. Ubushake bukomeye bwa politiki bwo kwishyira hamwe no kwiteza imbere.”
Ambasaderi Karega uza kugirana ikiganiro n’itangazamakuru mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Gatanu, itariki 15 Ukwakira, yavuze ko kibanda ku itangizwa ry’ingendo z’indege za Rwandair hagati ya Goma na Kigali.

Avuga ko ari ubufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi kandi bubifitiye inyungu byose.
Ati” Muraho Goma, Umuturanyi wa hafi n’umujyi w’umuvandimwe wa Rubavu. Turi abavandimwe b’ibihe byose. Mwakoze kunyakira ni ah’ejo na Rwandair.”

Yongeyeho ko nta baturanyi baturanye cyane kandi bishyize hamwe nk’Abanya-Goma n’Abanyarubavu.


