Tariki ya 4 Mata 2012, nibwo M23 yavutse, nk’umutwe wa politiki ndetse unafite igisirikare gifite imbaraga cyari kimaze kwigarurira bimwe mu bice bya RDC, mu mpera za 2013, nibwo wemeye ko uhagaritse imirwano unagirana amasezerano na Leta ya Congo iyobowe na Perezida Kabila, ubu nawe utorohewe nyuma yo kurangiza manda ze.

Nyuma yo guhagarika imirwano abarwanyi ba M23 bamwe bagiye bahungira mu Rwanda na Uganda, gusa nyuma bakomeza gushinja Leta ya Kongo Kinshasa gukomeza kutubahiriza ibyo yari yiyemeje bijyanye no gutanga imbabazi kuri bo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umutwe washinzwe nyuma y’uko Leta ya Congo itubahirije amasezerano yari yagiranye n’abari bagize umutwe wa CNDP binjijwe mu ngabo za Congo (FARDC), babyemeranyijwe mu masezerano y’amahoro yo kuwa 23 Werurwe 2009.
Iyi mitwe yose yagiye yifuza ko Leta ya Congo yaha uburengenzira busesuye Abakongomani bavuga ikinyarwanda, bakishyira bakizana nk’abandi banyagiguhu bose, mu gihe binavugwa ko bahohoterwa ndetse bakanafatwa nkaho batari abanyekongo.
Amasezerano M23 yagiranye na Leta ya Congo ahanini yarebaga ku bihano bamwe muri bo bahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ababishyiriweho n’Umuryango w’Abibumbye, abagomba gushyirwa mu ngabo za leta ya Congo ndetse n’abagomba gusubizwa mu buzima busanzwe.
Haba umuryango w’Abibumbye n’uw’Afurika yunze Ubumwe (UA) bari bashyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ya M23 na Leta ya Kabila, ntabwo bigeze bareba ahanini ku umuzi w’ikibazo, ngo hacukumburwe bavuye mu mizi harebwa icyo CNDP yaharaniraga ari nacyo M23 yaje isaba.

N’ubwo Leta ya Congo yari yemeye ko igiye gutanga imbabazi kuri aba barwanyi, byagiye bitangazwa ko abazihawe ari ingerere bityo igashinjwa kudashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Iyi ikaba ari nayo mpamvu abari bagize uyu mutwe bakoma agatoki ku kandi ko umunsi utazwi bashobora kuzongera kuzura akaboze.
Perezida Kabila asize atavanye mu nzira ikibazo cya M23

Ku wa 19 Ukuboza 2016, nibwo manda za perezida Kabila yari agenewe zarangiye, ubu akaba yarashyizeho igihe cy’inzibacyuho cy’imyaka 2 kugirango arebe ko yaba akomeje kwicara kuri iriya ntebe, amatora yagombaga kuba muri 2017 arayasunika ayakubita 2018.
N’ubwo yayasunitse nyuma yo kugirana amasezerano na opozisiyo, abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ari agakino Kabila yakinnye kugirango akomeze kwicara ku ntebe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ko ingingo zimuha andi mahirwe mu Itegekonshinga zishobora kuzahindura, bikazagera 2018 Kabila yararangije kubona ayo mahirwe akayobora Kongo ubuziraherezo.
Ibi rero abamurwanya ntibabikozwa kuko imyigaragambyo isa nkiyatangaiye, muri iki cyumweru abasaga 20 bakaba barahasize ubuzima, bigaragare ko Perezida Kabila afite inzira y’inzitane agiye kunyuramo muri iyi minsi.
Ku ruhande rwa Kabila, ubu aravugwaho gushaka inshuti hirya no hino mu gihe n’uruhande rw’abamurwanya narwo rutoroshye, rufite imbaraga haba mu mufuka ndetse runashyigikiwe n’abaturage, aha twavuga nka Moise Katumbi na Tschisekedi.
Kugeza mangingo aya mu gihe na M23 ivuga ko Kabila yadindije ibyo bari basezeranye mu masezerano, by’umwihariko manda ze zikaba zirangiye, ndetse uyu mutwe ukaba ugifite abarwanyi benshi mu buhunzi, ibibazo bya Kabila bishobora kwiyongera mu gihe waba wongeye kwisuganya.
Mu by’ukuri M23 yo ivuga ko yahagaritse intambara ariko ko itigeze itsindwa, mu nkuru itaha tuzabagezaho uburyo abarwanyi b’uyu mutwe bakoma agatoki ku kandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com


