Byibuze abantu 37 bapfuye abandi 70 barakomereka nyuma y’ibisasu bitatu byaturikiye mu musigiti w’Aba-Shia mu masengesho yo kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Kandahar wo muri Afghanistan.
Amashusho yaturutse imbere mu musigiti wa Bibi Fatima yerekana amadirishya yamenetse ndetse n’imirambo irambaraye hasi, mu gihe abandi basengaga bageragezaga gufasha.
BBC yabwiwe ko ari igitero cya bombe cy’ubwiyahuzi.
Umunyamakuru wo muri Afghnaistan yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko ababyiboneye basobanuye ko ari abiyahuzi batatu biturikirijeho ibisasu
Umwe yiturikirije ku muryango w’umusigiti, abandi babiri biturikiraza imbere mu musigiti.
ibikoresho byabo ku muryango w’umusigiti, abandi babiri bahaguruka ibyabo imbere mu nyubako.
Ni mu gihe amasengesho yo ku wa Gatanu azwi nka Ijumaa ari yo yitabirwa cyane mu cyumweru, umusigiti ukaba wari wuzuye icyo gihe.
Byibuze imbangukiragutabara 15 zari ku musigiti zigerageza gutwara imirambo n’abakomeretse kwa muganga nk’uko byatangajwe na AFP.

Iki gitero kije gikurikira ikindi cyo kuwa Gatanu ushize ku itariki ya 08 Ukwakira cyagabwe na none mu musigiti w’Aba-Shia mu majyaruguru ya Afghanistan mu Ntara ya Kunduz cyahitanye abantu 100.


