Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yategetse ko abantu bose bagize uruhare mu ikoreshwa nabi ry’amafaranga y’Amarundi miliyari 54 yari yaragenewe kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Mpanda, bagaragara, bakayasubiza Leta.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatanze iri tegeko kuri uyu wa 15 Ukwakira 2021 ubwo yari yasuye uruzi rwa Mpanda ruherereye muri Komini Musigati mu Ntara ya Bubanza kugira ngo arebe aho ibikorwa byo kubaka uru rugomero rugeze.
Perezida Ndayishimiye yahageze arumirwa, ngo ashaka icyo aya mafaranga yakoreshejwe arakibura, maze avuga ati: “Ni akumiro, nanjye ndumiwe nk’umuyobozi w’igihugu. Ayo mafaranga ntabwo tuzayahomba. Bategetswe kuyariha kandi gahunda yo kubaka uru rugomero ntizahagarara, izakomeza.”
Yasabye Minisiteri ishinzwe ingufu na mine gukora icyegeranyo cy’ibyangiritse kuri uru rugomero, hamwe n’ababigizemo uruhare kugira ngo barihe aya mafaranga.



