Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi ho mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali habyukiye akaduruvayo mu gipangu kirimo umuryango ubamo umukobwa witwa Muhoza ukomoka mu Karere ka Nyagatare, aho abaturage bari bamumereye nabi bamushinja amarozi, aho bavugaga ko yari afite igikapu bagiye kubona bakabona gitangiye kwigendesha nta muntu ugikozeho, baza gusangamo akanyamasyo, amahembe, amayogi, uruhu rumeze nk’urw’urutoni, imyambaro y’imbere, n’ibindi bitandukanye.
Ubwo itangazamakuru ryageraga aha hantu, uyu mukobwa ushinjwa amarozi yaribwiye ko icyo gikapu atari icye nawe ari umuntu usanzwe ari umuvuzigakondo wo mu Burasirazuba wakimusigiye ngo akimubikire.
Uyu mukobwa yagize ati: “ Njyewe nari ngiye Nyabugogo muri shop, nkigera mu marembo ya Nyabugogo mpura n’uwo mugabo ari kumwe n’abagore be ndamusuhuza ati ese bite Muhoza ndavuga ni byiza. “Twari tuziranye gutya nk’uko nawe nakubona rimwe, arambaza ati se uba inaha? Ndavuga ngo yego, ati se ukorera he? Ndavuga nti nkorera ku Gisozi ko dufite ama bag menshi twaguha imwe ukayidutwarira iwawe ?”
Uyu mukobwa ngo yahise amubaza aho ayitwara, undi aramubwira ati: “ wowe yintwarire hari igihe nza kuvura I Kigali birangora cyane kuza nikoreye bag .” Ubwo yahise amusaba ko yatwara igikapu amubwira ko naza kuvura I Kigali azamuhamagara akakimuha.
Uyu mukobwa yavuze ko uyu muganga asanzwe akorera mu Mutara, iki gikapu cye akaba yari akimaranye iminsi 2 akaba yajyaga amuhamagara ntamufate.
Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rero ngo nibwo yagiye kubona abona igikapu gitangiye kugenda, ahamagara uwakimuhaye amubaza ibintu yamuhaye muri icyo gikapu biri kugenda aramukupa, yongeye kumuhamagara ngo aramubwira ngo harimo abasaza undi aramubaza ngo abasaza bagenda bate undi ntiyamusobanurira aramukupa.
Ngo nyuma yo kubibona, uyu mukobwa yahamagaye abantu babana mu gipangu arabibereka barebye basangamo akanyamasyo n’ibindi bintu, akavuga ko iyo aza kuba abifitemo uruhare cyangwa ibirozi ari ibye atari guhamagara abantu bose ngo abibereke.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bitewe n’ukuntu abaturage bari bashungereye ari benshi bashaka no kugirira nabi uyu mukobwa, haje kuza inzego z’umurenge na polisi bafata ibyo bintu babijyana ku murenge, naho uwo mukobwa aba acumbikiwe na polisi ngo abaturage batamugirira nabi, mu gihe we yavugaga ko ategereje uwo muvuzigakondo wamuhaye icyo gikapu ngo wari kuva Kabarole.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


