Ikibazo cyo gutinda kwishyura abakoze mu mirimo yo kubaka ibikorwa remezo benshi bakunze kwitotombera kiri gushakirwa umuti nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta, RPPA.
Umuyobozi mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe, ku buryo hakwiye kujya hanozwa imikoranire hagati ya leta yatanze isoko na rwiyemezamirimo waritsindiye, ngo ntihagire uwamburwa cyangwa ngo atinde kwishyurwa.
Ati ’’Rimwe na rimwe tubona hari na ba rwiyemezamirimo babita n’inzego zabahaye amasoko ntizibikurikirane ngo na bo tubamenye tubafatire ibihano bikwiye, noneho n’ibyo byo kwambura abantu…icyo nasaba ba rwiyemezamirimo, ibyo bintu ubundi bihanwa n’itegeko icya 1 nibige, kwiga itegeko, kuko dushaka forum zitandukanye kugira ngo bige kugira ngo n’amakosa yaboneka bayagaragaze hakiri kare.”
Yongeyeho ati “ubundi iyo ubonye isoko ririmo ibibazo twe tukugira inama yo kubivuga mbere.’’
Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo na bo nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga, bagaragaza impamvu zitandukanye zishobora gutuma batinda kwishyura ababa babakoreye nk’aho bavuga ko hari ababananiza basaba ibintu biremereye cyangwa byinshi bavuga ko atari na ngombwa.
Umwe muri bo ati ’’Ibibazo twifuza ko byakemuka harimo gushyira ingufu ku bijyanye no gutegura Dawo [Dosier D’appel d’Offre] cya gitabo kiduha amabwiriza y’ibyo tuzakora aho usanga harimo abananiza ba rwiyemezamirimo bagasaba ibintu biremereye cyangwa byinshi bitari na ngombwa ibyo bikaba imbogamizi mu gupiganwa cyangwa mu gukora ka kazi. Icya 2 ni contract management abantu bakumva ko contract igomba kunozwa ; ikindi ibijyanye no kwishyura tubona iminsi 45 iteganywa n’iteka rya minisitiri rivuga ko fagitire itagomba kurenza tubona ari myinshi…ibindi ni ukuguma habaho kurwanya ruswa mu masoko ya leta…’’
Ubusanzwe itegeko no 62/2018 ryo kuwa 25/ Kanama 2018 rigenga amasoko ya leta mu Rwanda, riteganya ko rwiyemezamirimo atangira guhabwa amafaranga y’isoko yatsindiye bitarenze iminsi 45 atangiye imirimo, ndeste yewe na mbere yo guhabwa isoko abanza kugaragaza ko afite ubushobozi bw’amafaranga nk’igishoro muri iyo mirimo, bivuze ko bitaba bikwiye kwirenza amezi abiri atatu atarahemba abo yakoresheje cyangwa ngo yishyure abamuhaye imyenda y’ibikoresho.
Nyamara, ni kenshi humvikana abaturage basaba kwishyurwa amafaranga babiriye icyuya, batanga imbaraga zabo n’umwanya mu kubaka ibikorwaremezo binyuze ku gukorera ba rwiyemezamirimo baba baratsindiye amasoko, ariko bagatinda guhembwa amezi akirenga ndetse rimwe na rimwe bakamburwa.


