Umuyobozi w’ishyaka NUP, akaba yari n’umukandida mu matora aheruka y’umukuru w’igihugu muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, yavuze ku mpamvu kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize EAC bitarimo gushoboka ndetse avuga no ku mubano wa Uganda n’u Rwanda.
Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Daily Monitor, aho yabajijwe icyo atekereza ku kwishyira hamwe kw’ibihugu bya EAC bikaba byakora igihugu kimwe.
Ati “Kwishyira hamwe kwa Afrika y’uburasirazuba kandi amaherezo n’ukwa Afurika ni impamvu nziza yatangiriye mu gihe cya ba Lumumba na Nkuruma. Gusa icyo gihe, ntabwo ryari iduka ry’amagambo gusa. Mu bihe byashize, twari dufite Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba ukora hamwe n’inzira za gari ya moshi muri Afurika y’Iburasirazuba n’ibyambu nk’urugero.”
Yakomeje agira ati “Ababyeyi bacu na basogokuru bakoraga muri Tanzania na Kenya, naho Abanyatanzaniya bakoraga hano. Ariko EAC yahinduwe club y’abategetsi. Ni gute isimburanwa ku butegetsi muri Kenya na Tanzania riba mu mahoro ariko Uganda ikaba ifite umutegetsi umwe mu myaka 35 …? Bisobanura ko tugifite ibindi bibazo byinshi nk’ibihugu bihuriye mu muryango”.
Bobi Wine kandi yabajijwe ikibazo kigira kiti “Umubano ukonje w’u Rwanda na Uganda uri kugira ingaruka ku bantu benshi babuze ubucuruzi ku mpande zombi. Twabikemura dute?
Mu gusubiza yagize ati “Perezida Museveni arashaka kwigaragaza nk’umubyeyi w’akarere, ariko ahari abayobozi b’u Rwanda ntibazapfa kubyemera”.
Bobi Wine kandi yabajijwe uko abona amatora ategerejwe mu minsi iri imbere mu gihugu cya Kenya nk’igihugu cy’igituranyi kandi nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa Uganda mu bucuruzi.
Ati “Kenya ni umuturanyi ukomeye kuko Abagande n’Abanyakenya ari abavandimwe. Bagiye mu matora kandi byumvikane ko ari ikibazo cy’abaturage ba Kenya guhitamo ariko bagomba kwirinda gukoreshwa kose na Museveni”.
Umuyobozi wa NUP yanabajijwe uko abona ingamba za leta mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, avuga ko zagenze nabi ahantu hose.
“Byagenze nabi ahantu hose. Ruswa yatumye iki cyorezo gihinduka aho gushakira amaronko aho amafaranga yagujijwe hakemurwe ikibazo cy’ubuvuzi yakoreshejwe mu kugura ibindi bintu. Dushobora kuba ari twe gihugu cyonyine ku Isi kirwanya icyorezo gikoresheje imbunda na bombe. Aho guha ubushobozi ibigo nderabuzima, duha imbaraga ibigo by’umutekano.”
Yabajijwe icyo NUP nk’ishyaka rikomeye kurusha andi mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi biteguye gukora kugirango bagere ku mpinduka barwanira, avuga ko bazakoresha uburyo bwose bushoboka ariko ntacyo bageraho badashyigikiwe n’abaturage.



2 Responses
Museveni ashaka kwigaragaza nka se w’akarere, ariko abayobozi b’u Rwanda ntibazapfa kubyemera – Bobi Wine
Nagende yite kumuziki we kuko nawe simpuhwe afite ni porotike ikindi si umuhanuzi
Museveni ashaka kwigaragaza nka se w’akarere, ariko abayobozi b’u Rwanda ntibazapfa kubyemera – Bobi Wine
Nagende yite kumuziki we kuko nawe simpuhwe afite ni porotike ikindi si umuhanuzi