Abaganga babiri bo mu bitaro bizwi nka Baho International Hospital, Alfred Mugemanshuro uzobereye mu gutera ikinya na Gaspard Ntahonkiriye, inzobere mu by’indwara z’abagore baherutse gutabwa muri yombi bakekwaho uburangare mu rupfu rw’umurwayi bazatangira kuburanishwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.
Umurwayi bivugwa ko yaguye mu maboko y’aba baganga ni mugore w’imyaka 54 wapfuye mu kwezi gushize ubwo yari yagiye kuhivuriza, agapfa ari kubagwa yari yagiye kwikuzamo agapira ko kuboneza urubyaro.
Minisiteri y’Ubuzima yahise itangiza iperereza ku mikorere y’ibyo bitaro byo mu Mujyi wa Kigali. Hagenzuwe ingingo zirimo imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora umwuga.
Ibikoresho ibi bitaro bifite, imiti, inyubako ndetse niba bifite imiyoborere ihamye ishobora kuba yatanga icyerekezo nyacyo cyangwa se igakemura ibibazo mu gihe byagaragaye nabyo biri mu byagenzuwe.
Harebwe kandi ibijyanye n’isuku n’umutekano. Niba ibitaro bifite amazi meza cyangwa se niba bifite uburyo bwo kurwanya inkongi mu gihe yaba ibaye.
Ibyavuyemo byagaragaje ko hari amakosa yakozwemo, hafatwa umwanzuro wo gufunga iryo vuriro.
Biteganyijwe ko ku itariki ya 26 Ukwakira 2021, ari bwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro hazatangira urubanza rw’aba baganga.


