Niba ujya wibaza uburyo abakuru b’ibihugu bakize cyangwa abakize kurusha abandi twabashije kukubonera urutonde rw’ababaye abakuru b’ibihugu cyangwa bariho bagera ku 10 bakize kurusha abandi ku Isi, dukesha imibare y’ubushakashatsi bw’ibinyamakuru nka Bloomberg, Huffington Post, Forbes n’ibindi.
10. Sebastian Pinera, Perezida wa Chili – Miliyari 2.4 $

Usibye kuba ayoboye igihugu gitangaje, Sebastian Pinera, perezida wa Chili, afite umutungo ubarirwa muri miliyari 2.4$.
Ni nyiri umuyoboro wa Televiziyo yo muri iki gihugu witwa Chilivision kandi bivugwa ko byaba byaramufashije gutorwa mu 2010, cyangwa akaba ari umwanya afite mu ikipe y’umupira w’amaguru izwi cyane muri Chili, Colo Colo, watumye aba ikimenyabose. Ikindi azwiho ni uko ari umuyobozi w’icyerekezo wazanye ikoreshwa ry’amakarita y’inguzanyo muri Chili kandi akaba afite imigabane ingana na 27% muri sosiyete y’indege ya LAN Airlines, kuva mu 1994.
9. Mohammed VI, Umwami wa Maroc – $2.5 billion

Mohammed VI ni urugero rwiza rw’imvugo “umutunzi nk’umwami”. Afite miliyari 2,5 z’amadolari, Umwami wa Maroc yarazwe ingoma na se ubwo yatangaga mu 1999.
Ikibabaje ni uko abaturage be batishimiye uko akomeje kwikungahaza nyamara mu gihugu hari ibibazo byinshi nka ruswa, imvururu ndetse n’amasezerano menshi yarenzeho. Nyamara, nubwo mu minsi iri imbere yazava ku ntebe y’ubwami, azakomeza kuba umwe mu bantu bakize muri Afurika, kubera ko ari umunyamigabane ukomeye muri ONA Group, urwunge rw’inganda n’ibigo by’imari na serivisi z’ubucuruzi utibagiwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
8. Hamad bin Khalifa Al Thani, Emir wa Qatar – Miliyari 2.5 $

Ni gute ushobora kuvuga ko Qatar ari kimwe mu bihugu bikize ku isi, niba perezida wacyo atari urugero? N’umutungo wa miliyari 2,5 z’amadolari, emir Hamad bin Khalifa Al Thani yategetse Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013, igihe se yatangaga agasimburwa n’umuhungu we.
Amateka y’uyu muryango ku buyobozi ariko ni ayo kuva kera cyane kuko uri ku buyobozi kuva mu 1878 umukurambere we, Sheikh Jassim bin Mohammed Al Thani akaba ari we washinze igihugu cya Qatar. Yari inyuma y’umuyoboro w’amakuru wa Al Jazeera.
7. Hans-Adam II, Prince of Liechstenstein – Miliyari 4 $

Igikomangoma cya Liechenstein ni rirerire nk’urotonde rw’aho akura amafaranga. Yitwa Johannes Hans Adam Ferdinand Alois Josef Maria Marko d ‘Aviano Pius von und zu Liechtenstein. Akomoka mu muryango ukusanya ibihangano, ni na nyir’urwunge rw’amabanki rwa LGT.
Kuva mu 2004, yeguriye umuhungu we Alois bumwe mu bubasha bwa leta. Umuryango we wose ufite agaciro ka miliyari 7,6 z’amadolari, ufatwa nk’umwe mu miryango ikize cyane mu Burayi.
6. Mohammed bin Rashid Al Maktoum, Emir wa Dubai – Miliyari 4 $

Muri Mutarama 2006, Mohammed bin Rashid Al Maktoum yatangiye kuba Emir wa Dubai, Minisitiri w’Intebe ndetse na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Yakuriye mu muryango w’abahungu 4, yarazwe iyo myanya n’umuvandimwe we, Maktoum bin Rashid Al Maktoum .
Ntabwo kandi bamwe mu bagore be bakomoka mu miryango y’ibwami gusa, ahubwo n’abakobwa be 4 bashyingiranywe n’abandi ba sheik, bityo umuryango we ukaba ubarirwa akayabo ka miliyari 44 z’amadolari. Ni umunyamigabane ukomeye wa Dubai Holding, afite imitungo minini ituruka muri iki gihugu kandi afite na ubwato bwa kabiri bw’umuntu ku giti cye bunini ku Isi.
5. Khalifa bin Zayed Al Nahyan, Perezida wa UAE – Miliyari 15 $

Niba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari umukire, Perezida w’iki gihugu aba akize kurushaho. Khalifa bin Zayed Al Nahyan afite umutungo ubarirwa muri miliyari 15 z’amadolari.
Yatangiye gutegeka UAE igihe se yapfaga aba Emir wa Abu Dhabi, ku ya 3 Ugushyingo 2004. Nyamara, yakoraga nka perezida kuva mu 1994. Afite ikigo gishinzwe ishoramari cya Athe bu Dhabi kandi umutungo w’umuryango we wose ubarirwa muri miliyari 150 z’amadolari.
4. Abdullah bin Abdulaziz Al Saud, Umwami Arabia Saoudite – Miliyari 18 $

Umwami wa Arabia Saoudite kuva mu 2005 kugeza mu 2015, yari afite umwanya wa 3 ku rutonde rw’abami bakize kurusha abandi ku Isi no ku mwanya wa 4 ku rutonde rwacu rw’abayobozi b’ibihugu bakize kurusha abandi. Yabarirwaga akayabo ka miliyari 18 z’amadolari, azwiho ibikorwa byo gufasha ndetse n’imyitwarire ye y’amavugurura agamije guteza imbere uburenganzira bw’umugore.
Ubwami bwa Arabia Saoudite bugenzura 18% bya peteroli yose yo ku Isi. Forbes yavuze mu 2005 ko Abdullah bin Abdulaziz Al Saud n’umuryango we bafite amafaranga atari munsi ya miliyari 21 z’amadolari. Uyu yasimbuwe n’umuvandimwe we, Salman bin Abdulaziz Al Saud.
3. Hassanal Bolkiah, Sultan wa Brunei – Miliyari 20 $

Nubwo igihugu cya Brunei ari kimwe mu bihugu bito, umuyobozi wacyo, Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah ibni Al-Marhum Sultan Haji Omar Ali Saifuddien Sa’adul Khairi Waddien (iryo ni ryo zina rye ryuzuye) afite umutungo wa miliyari 20 z’amadorari no kutavugwaho rumwe kudashira.
N’uwo mutungo wose nta gitangaje kuba ari yarakusanyije Hzimwe mu modoka nini kandi zihenze zidakunze kuboneka. Yatandukanye n’abagore be kabiri kandi yambura abahoze ari abagore be amazina yabo yose y’ibwami. Umuryango we urimo abakobwa 7, abahungu 5 n’abuzukuru 10.
2. Bhumibol Adulyadej, Umwami wa Thailand – Miliyari 30 $

Bhumibol Adulyadej, Umwami wa Thailand, afite umutungo ungana na miliyari 30 z’amadolari. Yategetse iki gihugu kuva mu 1946 kugeza mu 2016 afatwa nk’umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi ndetse n’umwe mu bantu bari bakize cyane.
Yari afite ibiro bicunga umutungo we kandi yari nyir’amasosiyete menshi, nka Siam Cement, uruganda runini rukora inganda muri Thailand, kandi afite hegitari zigera ku 3.493 z’ubutaka i Bangkok.
1. Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya – Miliyari 40 $
Perezida Vladimir Putin, ni we perezida ukize cyane ku Isi, ufite umutungo urenga miliyari 40 z’amadolari nubwo hari abavuga ko ashobora no kuba ari muntu ukize kurusha abandi ku Isi.

Mu 2007, mu gihe cy’amatora y’abadepite, yatangaje umutungo muto cyane, w’amadolari 150.000 gusa. Nyamara, muri ako kanya, yari afite amaato 11 meza yo gutemberamo. Ibi byabyaye bimwe mu byemeza ibivugwa ko afite byibuze umutungo ungana na miliyari 70 z’amadolari, agizwe n’imigabane y’amasosiyete akomeye yo mu Burusiya nka sosiyete icukura peteroli yitwa Surgutneftegaz n’icukura gaz yitwa Gazprom, ariko kuri ubu, abantu bakeka ko umutungo we uri hafi $ 40 miliyari.
Ikijyanye n’umutungo wa Putin ariko bishoboka ko ari kimwe mu bibazo bigoye gusubiza kuko nta muntu n’umwe uzi neza agaciro k’umutungo we. Mu mwaka wa 2015, umwe mu banengaga Putin ndetse wahoze ari umuyobozi w’ikigega cy’imari mu Burusiya yavuze ko umutungo wa Putin uhagaze byibuze miliyari 200 z’amadolari, bivuze ko ari byo yaba ari we muntu ukize cyane kurusha abandi ku Isi, aho yaba akubye hafi kabiri abo tuzi ko bakize kurusha abandi ku Isi nka Jeff Bezos n’abandi.


