vlcsnap-2021-10-19-08h53m05s639.png

Uko PDR-Ihumure na CNRD byabyaye MRCD n’ivuka rya FLN mu bisobanuro bya Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro MRCD ryashinzwe mu Ugushyingo 2016 ku bufatanye bw’amashyaka PDR-Ihumure yari akuriye, ndetse n’ishyaka CNRD-Ubwiyunge rya Gen. Wilson Irategeka wahoze muri FDLR, mbere yo kwiyunga na RRM ya Callixte Sankara bagashinga umutwe w’ingabo wa FLN nk’uko byasobanuwe na Paul Rusesabagina uherutse gukatirwa imyaka 25 y’igifungo n’ubutabera bw’u Rwanda.

Ibi bisobanurwa mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri internet cyangwa Virtual press conference Paul Rusesabagina yatanze ku itariki ya 16 Nyakanga 2020, asobanura iby’ishingwa ry’ihuriro rya MRCD ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa FLN wagabye ibitero mu Rwanda muri 2018 na 2019.

Muri iki kiganiro agira ati “ Twatangiye MRCD muri 2016 mu kwezi kwa 11. Twari rero amashyaka abiri, ari yo yari CNRD-Ubwiyunge na PDR-Ihumure. Icyo gihe CNRD yari iyobowe na Wilson Irategeka, ni njyewe rero wari uyoboye PDR-Ihumure.”

Rusesabagina yavuze ko nyuma y’imishyikirano miremire baje kumvikana ko bagiye gushyiraho urubuga ruhuzwa cyane cyane n’ibintu bitanu bari bumvikanye gukorana.

Ati “ Ibyo bintu bitanu, icya mbere ni kiriya bariya bahungu (FLN) bakora, ndavuga bariya bo ku isambu, noneho icya kabiri kikaba ikintu cya dipolomasi, icya gatatu rero cyari mobilisation, icya kane cyari itumanaho, icya gatanu cyari imari.”

Akomeza avuga ko aya mashyaka abiri yakoranye kugeza mu mpera za 2017 ubwo abo yise abavandimwe bo muri RRM (Rwandese Revolutionary Movement) bayobowe na Callixte Nsabimana (Sankara) babiyungagaho bakabasaba kwifatanya nabo ihuriro ryari rigizwe n’amashyaka abiri rigakorana ari atatu.

Ati “ Ubwo rero twaraganiriye, tugirana ibiganiro bitaziguye, twemeranya y’uko tugiye gukorana, hari mu kwezi kwa gatatu kwa 2018. Tumaze rero kwemeranya ko tugiye gukorana ndetse biranashyuha, tumaze kuba organisations eshatu, nibwo twavuze tuti aba bahungu bacu, aba basirikare ba MRCD tuzabita bande?”

Avuga ko mu nama ya batatu (Rusesabagina, Irategeka na Nsabimana) bumvikanye y’uko bagiye kubita FLN. Ati “ Kuva mu kwezi rero kwa gatanu kwa 2018, nibwo ijambo FLN ryabayeho, nibwo bariya bahungu biswe FLN.”

Yasobanuye n’impamvu biswe izina rya FLN agira ati “ Impamvu twabahaye iryo zina cyane cyane, nuko na RRM yari igiye kuzanamo abayo noneho tube turi abantu b’amashyaka yose, kandi n’icyo cyo kubazana cyarakozwe noneho dutangira kuba FLN, abahungu bacu batangira kuba FLN kuva icyo gihe mu kwezi kwa gatanu kwa 2018 ari uko RRM ijemo.”

vlcsnap-2021-10-19-08h53m05s639.png

Yakomeje asobanura ko impamvu ari uko atari PDR-FLN, CNRD-FLN cyangwa RRM-FLN, ahubwo ari MRCD-FLN kuko ari umutwe w’ihuriro aho kuba umutwe w’ishyaka rimwe muri aya atatu yishyize hamwe. Iri huriro rikaba nyuma ryaraniyunzweho n’ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu ku itariki ya 18 Kamena 2019.

Paul Rusesabagina, wakatiwe imyaka 25 y’igifungo ku itariki 20 Nzeri 2021, ubwo yatangiraga kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yemeye ko yagize uruhare mu ishingwa ry’uyu mutwe witwara gisirikare w’ihuriro yari ayoboye, ariko ahakana uruhare rwose mu bitero byagabwe n’uyu mutwe, mu gihe umucamanza Beatrice Mukamurenzi wamuburanishije yavuze ko MRCD itakwitandukanya n’ibikorwa bya gisirikare bya FLN.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *