Ingabo za Ethiopia ‘zarashe’ ku igorofa ikoreramo TPLF n’abakozi ba UN

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2021, umutwe witwaje intwaro wa TPLF uharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray muri Ethiopia zashinje ingabo za Leta kugaba igitero mu murwa mukuru waho, Mekelle.

Ni amakuru Guverinoma ya Ethiopia iyobowe na Abiy Ahmed yabanje guhakana ariko aza kwemezwa nyuma, ubwo hatangazwaga batatu baguye muri iki gitero n’abahakomerekeye.

Igitangazamakuru cya Leta ya Ethiopia cyatangaje ko ingabo zirwanira mu kirere zagabye igitero cy’indege aha hantu zangiza ibikoresho by’itangazamakuru n’itumanaho byakoreshwaga na TPLF na TDF, imitwe yombi iharanira ubwigenge bwa Tigray.

Ntabwo iki gitangazamakuru cyasobanuye aho ibi bikoresho bya TPLF na TDF byakoresherezwaga gusa amakuru avuga ko ahagabwe ibi bitero bibiri by’indege ari ku igorofa rikoreramo hoteli yitwa Planet.

Umusesenguzi mu bya gisirikare umaze igihe akurikirana intambara ya Leta ya Ethiopia na TPLF, Capt. Collins Wanderi avuga ko iyi gorofa irimo kandi ibikoresho by’itumanaho by’Umuryango w’Abibumbye, UN.

Uyu musirikare ukomoka muri Kenya atangaje ibi mu gihe Guverinoma ya Ethiopia ishinja UN gushyigikira abarwanyi ba TPLF hamwe n’aba TDF bidafanya mu kurwanya ingabo za Leta.

Capt. Wanderi abona ko uyu muryango ukwiye gusobanura impamvu abakozi bayo bakorera mu igorofa rimwe na TPLF.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *