Abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga bibasiye umunyapolitiki Bobi Wine ukuriye ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda wagaragaye ashyigikira umunyapolitiki wo muri Kenya ushinjwa kugerageza kwica umuntu.
Muri video yanyujije kuri twitter, Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine mu muziki mbere yo kujya muri politiki, agaragara ashishikariza Abaturage bo muri Embakasi muri Kenya, kongera gutora Babu Owino ku mwanya w’umudepite.
Bobi Wine agira ati “Ndoherereza indamutso abaturage ba Kenya na cyane cyane by’umwihariko abo muri Embakasi y’Iburasirazuba aho umuvandimwe wanjye Babu Owino akomoka. Ndashaka kubibutsa ko ari ngombwa cyane kwemeza uburenganzira bwanyu muhabwa n’itegeko nshinga. Nyamuneka iyandikishe urebe neza ko ushobora gutora kandi byanze bikunze nujya gutora, tora umuvandimwe wanjye Babu Owino. Reka tubikore…”
Babu Owino, amazina ye ya nyayo akaba ari Paul Ongili, muri Mutarama 2020 yashinjwe mu rukiko rwo muri Kenya nyuma yo kurasira mu kabari umu Dj witwa Felix Odhiambo wamenyekanye nka Dj Evolve.
Aba bagiranye amakimbirane muri ako kabari maze Owino akuramo imbunda arasa Dj Evolve ndetse iyi dosiye ntirapfundikirwa mu gihe Kenya yitegura amatora rusange mu mwaka utaha wa 2022.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda, aha niho Abanyakenya bahereye bumva Bobi Wine yabagambaniye ashyigikira umuntu ushinjwa kugerageza kwica umuntu.
Kuri twitter na facebook, Abanyakenya mu bihe bishize bakunze kugaragaza ko bashyigikiye Bobi Win, bageze n’aho bavuga ko ari byiza kuba yaratsinzwe mu matora ya Perezida aheruka atsinzwe na Museveni.
“Yitotombera Museveni muri Uganda ariko hano arashaka ko dutora umurashi muri 2022,” uyu ni uwitwa Kemboi, mu gihe undi witwa David Kinoti we avuga ko Museveni yakoze neza kugumana ubutegetsi adashyize mu kaga abaturage be yemerera Bobi Wine Gutsinda.
Bamwe mu Bagande bashyigikiye Bobi Wine na bo bagerageje kumuvugira bavuka ko yatebyaga ariko Abanyakenya ntibamworoheye.


