Ni njye wishe Col Kadhafi, namurashe mu mutwe no mu gituza- Umwe mu ntagondwa zamuhigaga

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu ntagondwa zahigaga Col Kadhafi mu mashusho yashize ku mbuga nkoranyambaga, yemeye ko ari we wamwishe amurashe mu gihe bagenzi be batifuzaga ko bahita bamwica ako kanya.
Muri video agaragazamo isura ye ariko nta mazina amuranga, uyu musore yagize ati: “Namukubise mu maso, indwanyi zashakaga kumuzana, muri ako kanya nibwo nahise ndekura isasu, ndasa inshuro ebyiri, inshuro ya mbere naryohereje nganisha ku mutwe, inshuro ya kabiri naryohereje mu gituza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musore yanerekanye ikigaragara nk’ingofero yari yuzuyemo amaraso ya Kadhafi, mu gihe byagaragaye ko bamukuye aho yari yihishe yakomeretse cyane, afite n’ibikomere byinshi, abaganga bapimye umurambo we ku wa 24 Ukwakira 2011, batangaje ko yishwe n’amasasu.
kad
Kadhafi ngo bakaba baramusanganye imbunda nto ya positori ya zahabu ariko ntiyirasa, mu magambo yumvikanye ngo yagerageje kubabwira yagize ati: “muri bande, ninde wabatumye, ntimunyice bahungu banjye,…” birangira bamwishe ndetse umurambo we baranawushinyagurira urw’imbwa.
Uyu muperezida wari umaze imyaka 42 ku buyobozi afatiye runini abaturage ba Libya, mu ijambo rye rya nyuma yagejeje ku baturage bose mbere yo gutangira kwihisha, yacyuriye Abanyamerika, ko hifujwe Demokarasi ndetse n’ubwigenge, Abaturage ba Libya baragerageza bifuza kubigeraho ariko biranga, icyo we yavuze mu mvugo izimije ko ari nk’ikibwa kinini kirya ibisigazwa.
Aha kandi Kadhafi akaba yaracyuriye abaturage be bari mu matwi y’abanyamahanga, babumvisha uburyo Kadhafi ari umunyagitugu cyangwa umuntu mubi, kandi mu by’ukuri ntacyo atakoze ngo banezererwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati: “Muri Amerika nta buvuzi bw’ubuntu bubayo, nta bitaro by’ubuntu, nta wiga ku buntu ndetse nta n’ibiryo by’ubuntu bihaba, ahubwo hari igihe uhasanga abaturage basabiriza bari ku murongo muremure basaba isupu”.
Mu by’ukuri ibyo Kadhafi yabwiraga aba baturage, yabibutsaga ibyinshi bari bamaze kugeraho ku buyobozi bwe bwari bumaze imyaka 42, abana bigira ubuntu, abaturage bavurwa, yarabazaniye amazi kandi ari mu butayu,… ariko inyiturano bamuhaye niyo ituma n’iyi saha bamwifuza bitagishobotse.
Col Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi yavutse ku wa 7 Mutarama 1947, yicwa ku wa 20 Ukwakira 2011, yabaye perezida kuva mu 1969 kugera 2011, imyaka 42 ari ku buyobozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *