Seleman yashyize hanze indirimbo anahindura amazina akoresha mu buhanzi

Sangiza iyi nkuru

Seleman Uwihanganye ni umusore w’Umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cy’Ububiligi, kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo “Mukobwa million” muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, by’umwihariko n’izina yakoreshaga akaba yongeyeho Dicoz.
Aganira na Bwiza.com, yagize ati: “indirimbo yanjye nshya yitwa “Mukobwa million” ubutumwa buyikubiyemo buragaragaza ukuntu umuco ugenda uhinduka aho abantu basigaye bakwa amafaranga bakabyitirira inka, yewe n’abasaza ugasanga mu misango y’ubukwe barabishimangira kandi bazi neza ko umuntu yakowe amafaranga”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi ugaragaza imbaraga nyinshi mu muziki ndetse uhora anashishikajwe n’uko umuziki Nyarwanda wakomera ukarenga imbibi z’u Rwanda, avuga ko muri iyi ndirimbo ye harimo n’ubundi butumwa bw’uburyo umusore n’inkumi bahurira ku mbuga nkoranyambaga, bakazarinda babana nta n’umwe wari warigeze abona undi imbonankubone.
seleman
Ati: “Ikindi nashatse kugaragaza ukuntu umuntu asigaye amenyanira n’undi ku mbuga nkoranyambaga bakazarinda babana batarabonana! ibyo bikaba bigenda bitera amakimbirane agenda agaragara mu ngo z’ubu, kuko hari igihe mubana ukibaza niba ari wawundi wamenye cyangwa ari undi bakuzaniye”.
Uyu musore akomeza anavuga uburyo izina yakoreshaga mu buhanzi yongeyeho irindi, ati: “kuri Stage nzajya nkoresha Seleman Dicoz aho kuba Seleman gusa nkuko byari bisanzwe. Iri zina risobanura Dictionnaire (inkoranyamagambo) akaba ari umwe mu bafana wangiriye inama yo gushaka izina ryihariye nzajya nkoresha kuri Stage”.
se
Selaman azwi ku zindi ndirimbo nka Pommes, Kamwe yakoranye na Washington wo muri Uganda, Ndakubona yakoranye na Jay Polly, iyi Mukobwa miliyoni akaba yarakozwe na Producer Pastor P.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *