Uruhare rw’iburengerazuba mu gutuma ubuzima butihanganirwa ku Banyafurika rwanditse neza. Abanyamerika, cyane cyane, bazwiho kwivanga mu bibazo by’ibihugu byigenga ku nyungu zabo bwite.
Ikigo gishinzwe iperereza cyabo (CIA), kizwiho kwivanga mu bibazo by’ibindi bihugu bya Afurika. Baza bitwaje ko bakuyeho abanyagitugu mu bihe bimwe na bimwe, naho mu bindi bagashaka kuvanaho igitugu koko, ariko ku nyungu zabo bwite.
Mu myaka y’ 1950 kugeza muri za 60, ubwo Afurika yatakambiraga ubwigenge, CIA yagize uruhare rwayo. Mu gihe ibihugu by’Afurika byabonye ubwigenge, ni nako CIA yongereye ingufu mu kwambura Afurika abayobozi bayo batangaga icyizere. Aho yakoraga, yarakoze, ariko aho itakoze, habaye akaduruvayo.
Hano hari ingero eshanu z’aho CIA nta kindi yazanye usibye ibibazo mu bihugu bya Afrika mu kuyambura abayobozi bayo cyangwa gushyigikira abanyagitugu:
1. Patrice Lumumba
Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari yagize amahirwe yo kwisanga iyobowe na Patrice Lumumba, umuyobozi utagira ubwoba kandi w’impinduramatwara. Yakundaga amahame y’Abakomunisiti, ikintu Amerika yari yarasobanuye neza irwanya yivuye inyuma.
Buri gihe habayeho gahunda yo gukuraho Lumumba aramutse ageze ku butegetsi.

Patrice Emery Lumumba
Uyu mugambi wemejwe na Perezida w’Amerika icyo gihe Dwight Eisenhower. CIA yari ifite umugambi wo kurogera Lumumba mu muti w’amenyo.
Uyu mugambi ntiwasohoye kuko uburozi nyuma bwarengeje igihe (expired) mbere y’uko bukoreshwa kuri Lumumba, bityo Amerika ihindukirira abatavuga rumwe na Lumumba.
Amerika yari izi cyane ibyabaye kuri Lumumba ariko ntacyo yabikozeho. Ifatwa, iyicarubozo. Bari babizi. Ndetse bari bazi n’igikorwa cya guverinoma cyo kujyana Lumumba i Katanga, iwabo w’umwanzi we ruharwa aho yahuriye n’urupfu rwe.
CIA yashyigikiye Mobutu Sese Seko na Joseph Kasavubu ibaha amafaranga n’intwaro zo kurwanya abayoboke ba Lumumba.
CIA yagize uruhare mu kwambura Abanyafurika umwe mu bayobozi bahaga icyizere umugabane.
2. Kwame Nkrumah
Uruhare rwa CIA mu kugwa kwa Kwame Nkrumah kwari ugushyigikira abateguye guhirika ubutegetsi bwe mbere yo kubuhirika muri Gashyantare 1966.
Guverinoma ya Nkrumah yari yarakomeje umubano na Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti n’u Bushinwa, kandi ibyo byarakaje Amerika cyane. Bahoraga bafite icyifuzo cyo gukuraho Nkrumah.

Kwame Nkrumah
Ambasade y’Amerika muri Ghana yari izi ihirikwa ry’ubutegetsi kandi ni na yo yariyoboye nk’uko iyi nkuru dukesha The African Exponent ikomeza ivuga.
Nubwo iterambere rya Nkrumah ritashoboraga kugenzurwa cyangwa guhindurwa, ryashoboraga kudindizwa na gahunda y’ibikorwa yatekerejwe neza kandi igashyirwa mu bikorwa.
Umwe mu bayobozi ba CIA yagize ati “Ingamba twafata zo kurwanya Nkrumah zigomba gutoranywa neza kugirango tutagabanya intege nke zishyigikiye uburengerazuba muri Ghana cyangwa ngo bigire ingaruka mbi ku cyubahiro cyacu no ku ruhare rwacu ku mugabane wa Afurika”.
3. Nelson Mandela
Imiterere y’amajwi Mandela yakoresheje mu kurwanya ubutegetsi bubi bwa apartheid ntagereranywa na gato.

Nelson Mandela
Amakuru yaturutse muri CIA yatumye Nelson Mandela atabwa muri yombi mu 1962. Amerika yatewe ubwoba n’uko Mandela yari afitanye umubano n’Abakomunisiti, bityo bamenyesha abapolisi bo muri Afurika y’Epfo aho aherereye.
Umugambi wari uwo kumwohereza muri gereza imyaka itanu.
Ariko nyuma Mandela yakatiwe igifungo cya burundu binyuze mu rubanza rw’urukozasoni ashinjwa ibyaha bine byo kubangamira no gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Donald Rickard wahoze ari nka ambasaderi wungirije wa Amerika i Durban yagize ati “Mandela iyo yemera intambara. Abasoviyeti bakaramuka bagiye kumushyigikira, Abanyamerika bagombaga kuyivangamo ibintu bikarushaho kumera nabi cyane. Twari hafi kujya mu ntambara kandi byari ngombwa ko bihagarikwa, bivuze ko Mandela yagombaga guhagarikwa. Kandi narabihagaritse. ”
4. Urugendo rwa MPLA (Popular Movement for the Liberation of Angola)
Igihe Angola yabonaga ubwigenge mu 1975, CIA yakoze ibishoboka byose ngo ishyaka MPLA ridafata igihugu.

Jonas Savimbi wayoboraga UNITA
Byari bijyanye no kuvugwaho inkuru zisanzwe zo gukorana n’abakomunisiti. CIA rero ntiyifuzaga ko ingengabitekerezo y’Abakomunisiti iyobora kubera MPLA, maze ijya inyuma y’umutwe wa “National Front for the Liberation of Angola” ndetse n’uwa “National Union for the Total Independence of Angola (UNITA)” . CIA yateye inkunga UNITA yayoborwaga na Jonas Savimbi binyuze mu ntambara hagati y’abaturage.
MPLA yahanganye n’ibyo bibazo maze iratsinda maze umuyobozi wayo, Agostinho Neto aba perezida wa mbere wa Angola kugeza apfuye mu 1978.
5. Gushyigikira Hissene Habre muri Tchad
Umwe mu banyagitugu babayeho muri Afurika, Hissene Habre, yashyigikiwe na CIA igihe yahirika ubutegetsi.
Ronald Reagan yarwanyaga Kadhafi, kandi ku mabwiriza ye, Hissene Habre yakoreshejwe nk’igikoresho cy’Abanyamerika mu kurwanya Kadhafi.
Amerika yahaye Habre intwaro, kandi ikoresha izo ntwaro mu guhirika ubutegetsi. Izo ntwaro ni nazo yahindukiye atunga abaturage be ndetse ni nazo zarakoreshejwe mu kurwanya Kadhafi.

Hissene Habre na Perezida Ronald Reagan
Yishe byibuze abantu 40.000 mu gihe yashinjwe ibindi byaha byibasiye uburenganzira bwa muntu birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Uwahoze ari umuyobozi mukuru muri Amerika yagize ati “Yabaye umunyagitugu w’inkoramaraso kandi yica urubozo. Birakwiye kuvuga ko twari tuzi uwo ari we ariko twahisemo gufunga amaso ”
Hissene Habre aherutse gupfira muri gereza yari afungiwemo mu gihugu cya Senegal ku itariki ya 24 Kanama 2021, aho yari yarakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha twavuze haruguru muri Gicurasi 2016.
Iyo itaba CIA, hari igihe Tchad yari kuba yarayobowe n’umuyobozi mwiza ntice mu bibazo yanyuzemo ku butegetsi bwe.


