Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage kurwanya no kwirinda ibyaha cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukuboza 2016, itsinda riturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda ryajyanye imodoka yakira ibibazo by’abaturage (Mobile Police Station) mu murenge wa Rushaki akarere ka Gicumbi kugirango rikangurire abaturage kubyirinda no kuzagira iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka izira ibyaha.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu muri CID Superintendent of Police (SP) Beline Mukamana wari uyoboye iryo tsinda, yabwiye abaturage b’uyu murenge ko bakwiye kwirinda ihohoterwa ribera muri zimwe mu ngo zabo, uwahohotewe ntabiceceke ahubwo akabimenyesha inzego zibishinzwe agafashwa n’uwamuhohoteye agakurikiranwa n’amategeko.
Akaba yababwiye ati:”N’ubwo bigaragara ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo rigenda rigabanuka, abanyarwanda barasabwa kutadohoka, ahubwo bagakomeza kurirwanya kugira ngo ryo n’ingaruka zaryo biranduke burundu.”

Yasabye imiryango ifitanye ibibazo kwegera abaturanyi b’inyangamugayo bakabafasha kubonera hamwe umuti w’ibibazo byabo,byananirana bakagana inzego z’ibanze, Polisi ikorera ku mirenge yabo cyangwa se urwego rw’ubutabera, bityo bagafashwa gukemurirwa ibyo bibazo.
Yababwiye kandi ati:”Ababyeyi bafite inshingano zo kwita ku miryano yabo harimo no kubahiriza uburenganzira bw’umwana, ubirenzeho akabihanirwa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yababwiye kandi ati:”Ababyeyi bafite inshingano zo kwita ku miryano yabo harimo no kubahiriza uburenganzira bw’umwana, ubirenzeho akabihanirwa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yanaboneyeho umwanya wo kubabwira ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho ngo ibyaha nk’ibi birwanywe n’ababikorewe bafashwe, harimo ishyirwaho ry’ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection), Isange One Stop Centers mu turere, n’izindi.
Yakanguriye kandi aba baturage cyane cyane urubyiruko kumenya no kwirinda icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, kuko nabo gishobora kubageraho.
Yakanguriye kandi aba baturage cyane cyane urubyiruko kumenya no kwirinda icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, kuko nabo gishobora kubageraho.
Yagize ati:”Hari ibyaha bikorwa mushobora kuba mutazi ko ari ibyaha, umuntu araza akakwizeza ibitangaza ko agiye kugushakira imirimo myiza kandi ihemba amafaranga menshi mu mahanga cyangwa kugushakira amashuri meza mu bihugu byo hanze, wagerayo ugasanga ibyo bagusezeranyije ataribyo urimo gukoreshwa, ahubwo washowe mu buraya cyangwa ukoreshwa imirimo y’ingufu kandi udahemberwa, ndetse bamwe ibice byabo by’umubiri bikagurishwa, kandi abenshi mu bashorwa muri ibyo bikorwa ni abagore n’abakobwa uretse ko n’abasore n’abagabo byabageraho. Buri wese agire imyumvire yisumbuye y’uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’ingaruka zaryo, kugirango abantu birinde kurigwamo.”
SP Mukamana yanasabye abaturage b’uyu murenge guca ukubiri n’ibiyobyabwenge kuko ari umwanzi ku buzima bw’ umuntu, yongeyeho kandi ko ahanini uwabikoresheje ariwe uhohotera uwo bashakanye, akanishora mu bindi byaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
SP Mukamana yanasabye abaturage b’uyu murenge guca ukubiri n’ibiyobyabwenge kuko ari umwanzi ku buzima bw’ umuntu, yongeyeho kandi ko ahanini uwabikoresheje ariwe uhohotera uwo bashakanye, akanishora mu bindi byaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati:”Ingaruka ziterwa n’ibi biyobyabwenge ni nyinshi kandi mbi. Niyo mpamvu kubirwanya bidakwiye guharirwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano gusa, ahubwo ni inshingano ya buri wese”.
Yasoje yifuriza abanyarushaki kuzagira iminsi mikuru myiza isoza n’itangira umwaka, buri wese akayizihiza mu buryo bwe ariko mu mutekano usesuye, baharanira ko,buri wese mu muco no mu myemerere ye, ayizihiza neza ariko bitabangamiye ibya mugenzi we.

Uwari uhagarariye umurenge Mansana Jean Damascene, akaba anashinzwe uburezi muri uyu murenge, yasabye abaturage gukurikiza inama bahora bagirwa na Polisi y’u Rwanda, kandi bakubahiriza gahunda nziza Leta ibagezaho, bakanihutira utanga amakuru y’icyahungabanya umutekano wahungabanya iterambere bamaze kugeraho.
Rushaki ni umwe mu mirenge y’akarere ka Gicumbi, ukaba ukunda gukoreshwa n’abinjiza ikiyobyabwenge cya Kanyanga giturutse muri Uganda kigakwirakwizwa mu bice by’aka karere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com