Rimwe mu mashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe riravuga ko kuri uyu wa Gatatu umuyobozi waryo, Nelson Chamisa, yongeye kurusimbuka bwa kabiri mu gihe cy’iminsi 10 ubwo imodoka yari arimo yaraswaga isasu atamenye ahantu ryaturutse.
Umuyobozi Wungirije w’ishyaka MDC-Alliance, Tendai Biti, yavuze ko imodoka ya Chamisa yarasiwe mu Mujyi wa Mutare uri ku mupaka mu gice cy’amajyaruguru y’igihugu kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Ukwakira 2021.
Mu cyumweru gishize, nibwo MDC-Alliance nabwo yavuze ko imodoka zirimo iyari itwaye Chamisa yatewe amabuye n’abaketsweho kuba abayoboke b’ishyaka ZANU-PF mu majyepfo y’Umujyi wa Masvingo.
Tendai Biti yashinje ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF kuba inyuma ibyo bitero bikomeje kugabwa ku muyobozi wabo nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.
Ibi biravugwa mu gihe Zimbabwe iteganya kujya mu matora rusange mu mwaka wa 2023 Chamisa w’imyaka 43 ashobora kongera kwitabira nyuma y’uko yatsinzwe mu yaheruka yegukanwe na Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 79.
Mu gihe iki gihugu kigenda gisatira ibihe by’amatora, ni na ko intugunda za politiki ugenda uzamuka. Mu cyumweru gishize abantu 19 barimo abanyamakuru 10 batawe muri yombi mu myigaragambyo yabereye ku marembo ya komisiyo y’amatora i Harare, irimo gutegura amatora azaba aba ku nshuro ya kabiri kuva Robert Mugabe yavanwa ku butegetsi mu 2017.


