Abatwara abagenzi ku magare no kuri za moto basabwe kugumya kubungabunga umutekano barushaho kwirinda impanuka cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru.
Ubwo yaganirizaga aba batwara amagare na moto n’abahagarariye sosiyete zitwara abagenzi mu modoka bose hamwe bagera ku 1000 bakorera muri Rubavu, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi yavuze ko muri iyi minsi mikuru abantu baba bakora ingendo hirya no hino, bigatuma hari bamwe mu batwara za moto n’amagare batwarana uburangare n’umuvuduko ukabije barwanira abagenzi kugirango babone amafaranga menshi, ibi bikaba ari bimwe mu biteza impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.
ACP Karasi yaravuze ati:”Impanuka nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije, gutwara basinze cyangwa bavugira kuri telephone, ibi bikaba bikwiye kwirindwa kugirango murusheho kurengera ubuzima bw’abo mutwaye.”
Yakomeje avuga ati: “Buri wese ukoresha umuhanda akwiye kumva ko kubungabunga umutekano no kubahiriza amategeko ari inshingano ze, abakora amakosa bakabageza ku nzego zibishinzwe kugirango hirindwe impanuka.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yaravuze kandi ati:”Kugirango imihandayacu ibemo umutekano, cyane cyane muri iki gihe abantu benshi bakora ingendo bajya kwizihiza iminsi mikuru, abakoresha ibinyabiziga n’abanyamaguru barasabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda no kubaha ubuzima bwa bagenzi babo.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’abamotari ku rwego rw’Intara y’I Burengerazuba Sentibagwe Gafora yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera inama idahwema kubagira n’imbaraga ishyira mu kubungabunga umutekano w’abanyarwanda, asaba bagenzi be gukomeza kurushaho imikoranire myiza n’ubufatanye hagati yabo na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego mu gukumira ibyaha, bizatuma abaturage bizihiza iminsi mikuru mu mutekano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com