Loni yatesheje agaciro umwanzuro wo kubuza Sudani y’Epfo kugura intwaro

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye katesheje agaciro icyifuzo cyo gufatira Sudani y’Epfo ibihano biyibuza kugura intwaro nk’uko byifuzwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyi cyifuzo cyari cyatanzwe na Amerika cyashyigikiwe ku majwi 7 yonyine mu majwi 15 y’abagize aka kanama k’amahoro n’umutekano ka Loni, mu gihe ibihugu nk’u Burusiya, u Bushinwa n’u Buyapani byifashe. Ubusanzwe amajwi 9 nta burenganzira bwa veto bwakoreshejwe niyo aba akenewe kugirango icyifuzo gihabwe agaciro.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zishyigikiwe n’u Bwongereza n’u Bufaransa, aho byavugaga ko kubuza Sudani y’Epfo kongera kugura intwaro ari ibintu byihutirwa nyuma y’umuburo w’Umuryango w’Abibumbye w’uko hashobora kuba ubwicanyi bukabije muri iki gihugu hatagize igikorwa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibihugu by’u Burusiya, u Bushinwa, u Buyapani, Malaysia, Venezuela ndetse n’ibihugu byo muri Afurika biri mu bigize akanama k’amahoro n’umutekano ka Loni; Angola, Misiri na Senegal byanze gushyigikira uyu mwanzuro nk’uko Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *