Nyuma yo gufungura rikanatanga inshingano kubagombaga kurihagararira mu rurembo rwa Uganda Itorero rya ADEPR ryafunguye ururembo rw’Iburayi rukore mu bubirigi bishingiye kwaguka mu ivugabutumwa hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kuzuza inshingano ryasigiwe na Yesu Kirisito.

Ejo kuwa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016 nibwo itorero rya ADEPR ryafunguye ishami ryabo mu Gihugu cy’Ububirigi mu rwego rwo kwegera abakirisito baryo no kurohereza bamwe mu banyarwanda baba mu bihugu by’amahanga.
Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero Bishop Tom Rwagasana mu kiganiro yagiranye na bwiza.com ari mu gihugu cy’u Bubiligi, yavuze ko ubu itorero rya ADEPR rimaze kugira ururembo rw’Uburayi aho ubu ryafunguye mu gihugu cya Norvege mu cyumweru gishize n’ejo kuwa gatanu naho bakaba barafunguye mu gihugu cy’u Bubiligi aho kandi bazakomeza bagafungura mu Bufaransa, Canada, Amerika n’ahandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bishop Tom yakomeje avuga ko nta kindi itorero rigamije atari ukwagura ubwami bw’Imana no korohereza bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga barahoze basengera muri ADEPR. Yagize ati : “Nta kindi n’ukwagura ubwami bw’Imana nkuko ari inshingano nk’abakozi b’Imana, ubu turimo turegera bamwe mu bakirisito bacu bagiye mu mahanga kuko bagiye bagorwa no kubura aho basengera ndetse bakagorwa n’imyemerere y’amwe mu matorero bagiye basanga muri ibi bihugu, aba nabo bahawe inshingano turabasaba gukunda umukumbi bayoboye no guharanira ubumwe bw’itorero n’ubw’abanyarwanda bagengeye ku ijambo riri muri 1Timoteyo 3:1. ”
Bamwe mu bahawe inshingano:
Abashumba:
1) Mutiganda Jean Claude
2)Ugirabe Ernest
Abarimu:(Abavugabutumwa)
1)MUKANDAHIRO Didacienne
2)BUGINGO Jean Damascène
Abadiyzkoni:
1)MUTESA Aloys
2)NDAYISHIMIYE Jean marie
3)Mbonyinshuti David
4)Kaligirwa Angélique
5)Mukagatare Consolée
6)Nyiraburindwi Caritas
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Pastor Ugirabe Erneste wanahawe inshingano y’ubushumba akaba ashinzwe ubuzima bw’itorero mu ururembo rw’Uburayi rufite ikicaro mu gihugu cy’u Bubiligi yatangarije bwiza.com ko ari amashimwe ku batuye i Burayi kuko bari baragowe no kubona abo bahuje imyemerere nkiy’itorero rya ADEPR bakaba bari basanzwe basengera mu cyumba cy’amasengesho aho bari barishyize hamwe no bakaba bashubijwe babonye uko bagiye gukorera Imana mu buryo bwagutse.
Yavuze ko nyuma yo guhabwa inshingano bagiye gukora uburyo ahuza abanyarwanda b’abakirisito bari baratanye ndetse no gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza mu banyarwanda no mu bazungu kugirango bamenye umwami n’umukiza. Ati: ” Urabona hano byari bigoye kuko wasanga hari amadini y’abantu ku igiti cyabo baza bakayashinga nyamara twayareba tugasanga bidahuye nuko mu itorero ryacu byari biri ariko ubu tugiye gukora umurimo w’Imana tugarura bamwe bari baragiye batatana ariko na none duharanira kuba umwe nkuko tubisabwa n’ubuyozi bw’itorero ryacu “.
Ugirabe avuga ko ikihutirwa ubu ari guhuza Abanyarwanda, kugarura abazimiye ku Mana, gutegura ibiterane byinshi no gukora mu buryo bwo kuvuga ubutumwa umwe kuri umwe ariko cyane bibanda ku urubyiruko rw’Abanyarwanda nurw’abazungu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bishop Tom Rwagasana yavuze ko iki ari igikorwa kiza itorero rikoze kuko mu gihugu cy’u Bubiligi no mu Burayi ari hamwe mu hantu hari abanyetorero ndetse ko hari n’amateka y’itorero menshi kuko abayoboye itorero bose ariho basigaye baba n’imiryango yabo. A ti: “Habayo umuryango wa Kabutura wayoboye itorero bwa mbere, habayo Nsanzurwimo wayoboye kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habayo kandi na Usabwimana Sanuel wayoboye kugeza mu 2012. Aba bose bakaba basengera mu yandi madini atandukanye cyangwa ku igiti cyabo bivuze ko abakirisito bacu bari barabuze icyerekezo ariko ubu itorero rikomeje kubashakira ibyiza.”
Bishop Rwagasana yasoje yifuriza abakirisito b’itorero rya ADEPR n’abanyarwanda kugira umwaka mushya wa 2017 yifuriza intama ayoboye kugira ububyutse no gutera imbere mu buryo bw’umwuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
bwiza.com





